Rayon Sports yasinyanye amasezerano y'imyaka ibiri na Tap and Go #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Gicurasi 2024, Rayon Sports Association yasinyanye amasezerano y'imyaka ibiri n'ikipe cya AC Mobility gifite Tap and Go.

Ni amaseserano yasinywe n'umuyobozi wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle ndetse n'uwari uhagarariye Tap And Go Kizihira John, akaba ari umuyobozi mukuru.

Mu byo iyi kipe ya Rayon Sports izajya ikora harimo kwamamaza Tap And Go ndetse ibirango byayo bikazajya bigaragara ku kuboko kw'imyambaro y'ikipe y'abahungu n'abakobwa.

Tap And Go ya AC Mobility kandi izajya yamamazwa ku mbuga nkoranyambaga z'ikipe ya Rayon Sports izwi nka Gikundiro, izajya igaragazwa no ku bibuga by'imikino ya Rayon Sports.

Tap and Go yo izafasha Rayon Sports gukora amakarita y'umwaka wose ku bakunzi ba Rayon Sports ndetse ayo makarita akajya yifashishwa mu ngendo zitandukanye ndetse mu gihe kizaza iyo karita ikazajya yifashishwa mu guhaha.

Muri aya masezerano y'imyaka ibiri ashobora kongerwa, iyi kipe izakorerwa amakarita yo kwinjira ku kibuga azaba ari mu byiciro  byiciro bitatu guhera ku bihumbi bibiri, ibihumbi bitanu ndetse n'ibihumbi icumi.

The post Rayon Sports yasinyanye amasezerano y'imyaka ibiri na Tap and Go appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/rayon-sports-yasinyanye-amasezerano-yimyaka-ibiri-na-tap-and-go/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rayon-sports-yasinyanye-amasezerano-yimyaka-ibiri-na-tap-and-go

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)