Abakinnyi 9 APR FC ishobora kurekura (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mbere y'uko umwaka w'imikino wa 2024-25 utangira, APR FC irateganya gukora impinduka ikarekura abakinnyi benshi.

Iyi kipe y'ingabo z'igihugu yegukanye shampiyona ya 2023-24 ikaba izakina CAF Champions League, igomba kwiyubaka bigendanye n'urwego igiye gukinaho akaba ari na yo mpamvu izarekura abakinnyi benshi.

Mu bakinnyi izarekura abanyamahanga ba yo benshi izabagumana cyane ko basinye imyaka 2 basigaranye umwaka umwe, gusesa amasezerano byayihenda nubwo haba hari abo ishaka gusezerera

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko benshi mu bakinnyi basoje amasezerano ntabo izongerera ahubwo bazabareka bakajya gushakira ahandi.

Bivugwa ko APR FC byibuze igomba kurekura abakinnyi batari munsi y'icyenda ubundi ikajya ku isoko kubasimbuza, ni nyuma y'umusaruro utari mwiza batanze muri 2023-24 aho bamwe babuze n'umwanya wo gukina.

Nubwo hari abo ishaka kurekure gusa hari n'abamaze kuyandikira basaba ko yabarekura bakajya ahandi.

Uri ku isonga ni umunya-Cameroun winjiye muri iyi kipe muri Mutarama 2024, Sanda Soulei agasinya amezi 6 akaba asoje amasezerano ye, ni umukinnyi utaragize icyo afasha iyi kipe ikaba itazamugumana.

Undi munyamahanya ni Ndikumana Danny ukomoka i Burundi, yaje azakina nk'umunyarwanda ariko abura ibyangombwa, gusa na we yaje kubura umwanya wo gukina kubera ko bamurusha. Uyu bivugwa ko umwaka utaha azatizwa muri Marines FC. Aba akaba ari bo banyamahanga bagomba gusohoka muri APR FC.

Gusa Nshimirimana Ismaïl Pitchou na we ukomoka i Burundi yari yasabye ko bamureka akajya ahandi, ntabwo arasubizwa nubwo amakuru avuga ko iyi kipe ititeguye kumurekura.

Mu bakinnyi b'abanyarwanda bagomba gusohoka harimo myugariro Rwabuhihi Aime Placide usoje amasezerano na we utifuza kuguma muri iyi kipe kuko ashaka kujya aho akina. Myugariro Buregeya Prince wakuriye mu ishuri ryigisha umupira rya APR FC akaba na we yaramaze kwandika asaba ko yarekurwa akajya aho abona umwanya wo gukina kuko muri APR FC abona byanze.

Uretse aba bakinnyi hari myugariro Ndayishimiye Dieudonne, ba rutahizamu Mbonyumwami Taiba na Yannick Bizimana, Kwitonda Alain Bacca n'umunyezamu Ishimwe Pierre na bo bashobora gusohoka muri iyi kipe, amakuru avuga ko hari abashobora guhabwa amahirwe bakongererwa amasezerano bagatizwa muri Marines FC ariko ntibazaguma mu ikipe nkuru.

Buregeya Prince
Kwitonda Alain Bacca
Ishimwe Pierre
Mbonyumwami Taiba
Ndayishimiye Dieudonne
Rwabuhihi Aime Placide
Bizimana Yannick
Ndikumana Danny
Sanda Soulei



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-9-apr-fc-ishobora-kurekura-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)