Kuva tariki 7 Mata 1994 ubwo Jenoside yatangiraga, itangazamakuru cyane cyane RTLM na Radio Rwanda ndetse n'ibinyamakuru nka Kangura byatije umurindi Jenoside, bitera akanyabugabo abicaga ari nako biranga aho Abatutsi babaga bihishe mu gihugu.
Urugero, tariki 5 gicurasi 1994, Radio RTLM yanyujijeho ubutumwa n'ibiganiro byinshi bikangurira abategetsi bose ba Hutu Power baba aba politiki, aba gisilikare na jandarumori, Interahamwe n'Impuzamugambi gushyira imbaraga mu kwica Abatutsi ahantu hose bari batarabamaraho.
Ubwo butumwa bwakurikirwaga n'indirimbo za Simon Bikindi zigenewe gushyushya imitwe y'abicanyi. Abanyamakuru ba RTLM kandi bashyiragamo ubutumwa bavuga ko buvuye hirya no hino mu gihugu bishimira ko bishe abo bitaga ibyitso by'umwanzi ni ukuvuga Abatutsi.
Abanyamakuru babishyushyemo cyane ni Noheli Hitimana, Habimana Kantano, Valeriya Bemeriki na Gaspard Gahigi mu rurimi rw'ikinyarwanda.
Mu rurimi rw'igifransa, abanyamakuru ba RTLM bahamagariye kwihutisha iyicwa ry'Abatutsi ni Emmanuel Nkomati, Philippe Mbirizi, Joel Hakizimana na Georges Ruggiu.
RTLM yunganiwe na Radio Rwanda mu biganiro byayobowe na Jean Baptiste Bamwanga no mu butumwa butandukanye bwatanzwe n'abanyamakuru b'intagondwa ba Radio Rwanda barimo Froduald Ntawulikura, Augustin Hatari, Phocas Fashaho, Robert Simba n'abandi.
Kuri uwo munsi, Umuryango Mpuzamahanga urengera uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch, wasohoye itangazo ryamagana ibiganiro RTLM yahitishaga kuri Radiyo bihamagarira kwihutisha iyicwa ry'Abatutsi hirya no hino mu gihugu.