Urubyiruko rwa Ruhango rwahawe umukoro wo kurwanya abapfobya Jenoside bitwikiriye imbuga nkoranyambaga - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abagize uruhare mu ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi biganjemo urubyiruko, ariko n'ingabo za RPA zayihagaritse nazo zari urubyiruko rwiyemeje kurwanya ikibi, rugatanga ubuzima.

Urubyiruko rwo mu Karere ka Ruhango rwasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi kuri uyu wa 28 Mata 2024, rwatangaje ko ari umwanya mwiza wo kumenya amateka nyakuri yaranze u Rwanda, bakazayashingiraho mu kubaka ahazaza hazira ingengabitekerezo ya Jenoside.

Batamuriza Sylvie ufite imyaka 17 yagize ati 'Tukiri mu rwibutso hari ahantu nabonye handitse ngo n'igisekeramwanzi ntabwo cyagiriwe impuhwe. Ubu nanjye ntabwo navuga ko ndi muto, ni njye ukwiye kwigisha abandi aya mateka, nkibaza ngo nk'abazankomokaho nkwiye kubigisha ayahe mateka? Nubwo tutari turiho ariko iyo tuje aha tugenda tubona ibimenyetso bimwe na bimwe tukabona ukuri kw'ibyabaye.'

Umuyobozi w'umuryango w'urubyiruko witwa Rungano Ndota Initiative, Gatera Vincent Pallotti yatangaje ko bafite urubyiruko rurenga 300 rwo mu mirenge itandukaye y'Akarere ka Ruhango batoza indangagaciro zirimo n'imiyoborere, bakanabafasha kumenya amateka y'igihugu kugira ngo bazavemo abayobozi beza.

Ati 'Imiyoborere ni imwe mu nkingi ikomeye twubakiyeho, ntabwo umuntu ukiri urubyiruko yaba umuyobozi atazi igihugu cye, izo ndangagaciro z'umuyobozi ntabwo wazigira utazi uwo uri we, ntabwo waba umuyobozi utazi amateka y'igihugu cyawe.'

'Tuba twabazanye aha kugira ngo bige muri rusange amateka atari ayo mu Ruhango gusa ahubwo ay'igihugu cyose kugira ngo barebe ngo 'ese nk'abantu bitegura kuba abayobozi ni gute bayobora intambwe zabo n'abo bayobora kugira ngo batazava aho bateshuka bakagwa mu makosa nk'ayo bamaze kubona abandi bakoze yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.'

Yagaragaje ko bahora bashishikariza urubyiruko kurwanya abagifite ingengabitekerezo ya jenoside haba ku mbuga nkoranyambaga ariko ndetse no mu miryango yabo bagahagarara ku ndangagaciro z'igihugu cyabo.

Umukozi w'Akarere ka Ruhango ushinzwe Urubyiruko n'Umuco, Usengimana Jean Paul, yavuze ko mu byo bashyiramo imbaraga ari ugufasha urubyiruko kumenya amateka no kwifashisha ikoranabuhanga mu kubwiza ukuri abashaka kugoreka amateka y'u Rwanda banyuze ku mbuga nkoranyambaga.

Ati 'Dufite gahunda yo kwigisha urubyiruko kugira ngo basobanukirwe cyane amateka kuko ubu ni rwo rufite inshingano abakuru bari kugena basaza. Urubyiruko rwavutse muri icyo gihe cya Jenoside rugeze mu myaka yo gufata inshingano no kuba bakora ibikorwa bitandukanye byubaka igihugu rero ni ngombwa ko bamenya amateka y'igihugu cyacu kuko utazi iyo ava ntamenya iyo ajya. Rero twebwe nk'urubyiruko ni twe dufite inshingano zo kubaka igihugu kuko n'ubundi cyasenywe n'urubyiruko.'

Yagaragaje ko mu Karere ka Ruhango bafite izindi nzibutso basura bakiga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ariko ko bagomba kumenya amateka y'igihugu cyose kugira ngo bashobore gusubiza abashaka kuyipfobya.

Ibyavuye mu ibarura rusange rya 2022 bigaragaza ko 75% by'Abanyarwanda ari urubyiruko rutarengeje imyaka 35.

Urubyiruko rwa Ruhango rwavuze ko rwungukiye ubumenyi bukomeye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Bavuze ko nyuma yo gusobanukirwa amateka y'u Rwanda bizabafasha kubaka igihugu kizira ingengabitekerezo ya Jenoside



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urubyiruko-rwa-ruhango-rwahawe-umukoro-wo-kurwanya-abapfobya-jenoside-yakorewe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)