Gakenke: Abarimu bamaze umwaka bategereje amafaranga y'inyongera bemerewe kubwo gukora neza - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aya mafaranga ni atangwa buri mwaka hagendewe ku manota y'imihigo. Ayo basabe ni ayatanzwe mu biruhuko birebire by'umwaka wa 2023.

Iki kibazo kikimara kugaraga abatari bayabonye bahise babimenyesha Akarere nako kabizeza kugikemura, kuva icyo gihe kugeza ubu amaso yaheze mu kirere.

Umwe muri bo waganiriye na IGIHE yagize ati "Uzi guhora witeguye ko urabona amafaranga? Byatumye umuntu yanduranya kubera amadeni kuko twari twizeye kuyabona. Ntabwo nari narangiza kwishyurira abanyeshuri kandi nzinduka njya kurera.'

Undi yagize ati "Duhora twibaza icyo batujijije kuko bagenzi bacu barayabonye ndetse ubu turi kwitegura kubona andi ntakuntu bari baduha. Turasaba inzego bireba ko zadufasha tukabona amafaranga yacu kuko Akarere twagatakiye inshuro nyinshi."

Umuyobozi w'Akarere ka Gakenke, Vestine Mukandayisenga, yizeza aba barimu batabonye inyongera yabo ko ibyo akarere kasabwaga kamaze kubikora, kababa karamaze kohereza dosiye yabo muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi, akabasaba kuba bihanganye.

Umwarimu wagize amanota 70-79 mu mihigo bamuha 3% y'umushahara ahabwa bagakuba n'amezi 12 agize umwaka, naho ufite 80-100 bamuha 5% y'umushahara ahabwa bagakuba n'amezi 12 y'umwaka.

Ibiro by'akarere ka Gakenke



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gakenke-abarimu-bamaze-umwaka-bategereje-amafaranga-y-inyongera-bemerewe-kubwo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)