Kwibuka30: Abanyeshuri ba Green Hills Academy basobanuriwe amateka ya Jenoside - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aya mateka yasobanuriwe mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyahuje abanyeshuri n'abarimu bo muri iri shuri kuri uyu wa 26 Mata 2024, bakurikizaho urugendo rwo kwibuka kuva kuri iri shuri kugera ahahoze icyicaro cy'urwego rw'igihugu rw'iterambere (RDB) ku Gishushu.

Umunyeshuri wiga mu mwaka wa gatanu w'amashuri yisumbuye, Manzi Kazubwenge David, w'imyaka 16 y'amavuko yatangaje ko yumvaga ko mu Rwanda habaye jenoside ariko ntamenye abishwe, kugeza ubwo yabisobanuriwe n'umubyeyi we.

Ati 'Nkiri umwana muto, numvaga abantu batubwira jenoside, ariko sinari nzi ko yakorewe Abatutsi. Umunsi umwe, mbaza Mama wanjye, ambwira ibyabaye. Ishuri na ryo ryatangiye gutegura ibiganiro, tukicara, abarokotse jenoside bakatubwira ibyabaye.'

Sia Jobanputra w'imyaka 16 yavuze ko kwibuka amateka ya jenoside yakorewe Abatutsi ari igikorwa cy'ingenzi gifasha abantu kumva uburemere bwayo, bagaharanira ko itazasubira.

Ati 'Kwibuka amateka ni ngombwa kuko bitwibutsa ko bitagomba gusubira kandi ko bidakwiye ko twongera kubura abantu.'

Ibi byashimangiwe n'umuyobozi w'abakobwa biga muri Green Hills Academy, Keza Deborah, wagize ati 'Tugenda twumva amakuru y'abantu bahohotewe, bababaye, twumva ubuhamya bw'abantu. Ibyo byose bikatwigisha amateka yacu, kugira ngo tugire ubumenyi, dukorere igihugu cyacu kugira ngo ibyabaye ntibizongere kuba.'

Umusesenguzi Mukuru muri SouthBridge Group, Musana Norbert, wize muri iri shuri kugeza mu 2010 yasobanuriye abanyeshuri ko jenoside yakorewe Abatutsi ifite imizi mu bikorwa by'urugomo rushingiye ku moko byatangiye mu 1959, mu gihe cy'icyiswe impinduramatwara y'Abahutu.

Yasobanuye ko uru rugomo rwagiye rurandaranda mu myaka yakurikiyeho rwatumye Abanyarwanda benshi bahungira mu mahanga, kugeza ubwo jenoside yabaye, abo mu muryango we baricwa. Icyo gihe yari afite imyaka ibiri y'amavuko.

Yagize ati 'Umuntu wenyine warokotse ni marume; musaza wa Mama mutoya. Bose barishwe, ni cyo tuzi. Ku bavandimwe banjye, ntabwo tuzi ibyababayeho. Ntabwo tuzi niba baragiye muri Congo, niba barapfiriyeyo cyangwa niba bakiriho.'

Umuyobozi w'Ingoro y'Amateka y'Urugamba rwo Guhagarika Jenoside, Bashana Médard, yasobanuye impamvu zatumye Inkotanyi zitangiza uru rugamba zirimo guhagarika politiki y'amacakubiri yari yaramunze u Rwanda no gucyura Abanyarwanda bari mu buhungiro bari barangiwe gutaha.

Ati 'Mpora mbwira abantu ko nta jenoside itegurwa n'injiji, ahubwo itegurwa n'abahanga, igashyigikirwa na Leta, igaterwa inkunga yose na Leta, ubundi igashyirwa mu bikorwa. Nta jenoside yahagaritswe n'amagambo nk'aho abantu bicara, bakaganirira ku meza; ntabwo byabaye. Ahubwo ni ugufata intwaro, ukarwanya abayiteguye kugeza ubatsinze.'

Bashana yasobanuriye aba banyeshuri ko hari abagerageza guhakana no gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi, badashaka kwemera ko Abatutsi barenga miliyoni imwe bishwe, abandi bakavuga ko indege ya Habyarimana yahanuwe tariki ya 6 Mata 1994 ari yo yarakaje abantu, bakora jenoside.

Yavuze ko ibyo bavuga nta shingiro bifite, amenyesha aba banyeshuri ko muri jenoside yakorewe Abatutsi, hari abashakanye bicanye, ndetse n'ababyeyi bishe abana babo; babita Abatutsi.

Ati 'Ariko mwibaze; niba umugore yarishe umugore we, umugore akica umugabo we, umugabo akica abana be, ubwo ni uburakari bw'ihanuka ry'indege? Oya, si ko biri. Ahubwo ni ukubera ko iyi ngengabitekerezo ya jenoside, mu itegurwa ryayo, yari yarigishijwe Abanyarwanda. Ni umugambi wateguwe, ushyirwa mu bikorwa.'

Green Hills Academy ni ishuri rifite icyiciro cy'incuke, ishuri ribanza ndetse n'iryisumbuye. Yigamo abanyeshuri barenga 2000.

Abanyeshuri ba Green Hills Academy basobanuriwe amateka ya jenoside
Abanyeshuri batambukije ubutumwa bwo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi
Bifashishije ibikoresho by'umuziki mu gutambutsa ubutumwa bwo kwibuka jenoside
Nyuma yo gukina umukino ushushanya amateka ya jenoside, bacanye urumuri rw'icyizere
Bakinnye imikino igaragaza amateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo
Abanyeshuri ba Green Hills Academy bibutse ku nshuro ya 30 jenoside yakorewe Abatutsi
Bakoze urugendo rwo kwibuka, bava ku ishuri, berekeza ku Gishushu ahahoze icyicaro cya RDB
Musana na Bashana basobanuriye abanyeshuri amateka ya jenoside n'uko yahagaritswe



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ntabwo-yahagaritswe-n-amagambo-abanyeshuri-ba-green-hills-academy-basobanuriwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)