Yayandikiye mu kabari, Prince yashyize hanze amashusho y'indirimbo yakomoje no kuri Shaddyboo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi ukizamuka, Ndagijimana Innocent uzwi nka Prince mu muziki yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Fimbo' ivuga ku basore bisirisimbya mu bakobwa benshi bishakira kuryamana na bo.

Ku wa Kane tariki 1 Gashyantare 2024, ni bwo Prince yashyize hanze iyi ndirimbo nshya yandikiye mu kabari.

Uyu muhanzi avuga ko ubwo yari mu kabari yabonye uburyo abahungu babeshya abakobwa inganzo iba ivutse ityo.

Ni indirimbo yumvikanamo uburyo umuhungu aba abeshya yizeza umukobwa ibitangaza kandi ari kumubeshya. Amubwira ko arusha ubwiza Shaddyboo.

Hari aho agira ati "Oya sindi Fake Gee rekana n'amaniga yakubeshye urukundo […] nyegereza ibyo bisabo.'

'Nta mpamvu yagakwiye gutuma umukobwa ahereza umusore umwanya mu ijoro mu gitondo ntamenye aho yanyuze.'

Ni indirimbo ije ikurikira indi aheruka gusohora yitwa 'Rutoshye'.

'Fimbo' ni indirimbo yakozwe mu buryo bw'amajwi na Producer Soundlizer na Bob Pro na ho amashusho ya yo yafashwe anatunganywa na Salvator Wonder.

Prince yashyize hanze indirimbo 'Fimbo'



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/yayandikiye-mu-kabari-prince-yashyize-hanze-amashusho-y-indirimbo-yakomoje-no-kuri-shaddyboo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)