Element yegukanye igihembo cyihariye ahigitse... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunsi ku wundi uruganda rw'imyidagaduro rugenda rutera imbere bigaragazwa n'ibintu bitandukanye ariko nko kwiyongera kw'abashoramari n'abahanga udushya tudasanzwe.

Ibihembo byatanzwe  bigamije kuzamura umuziki w'amajwi kuko bamaze kubona ko udahenze kuwukora kandi ukinjiza agatubutse no gukomeza gufasha abahanzi bakizamuka.

 

'Rwanda Best Hits Award' igihembo cyatanzwe ku nshuro ya mbere mu muhango wabereye kuri Onomo Hotel rwagati mu mujyi wa Kigali, bikaba byarateguwe na  Mugikari basanzwe bareberera inyungu z'abahanzi nka Gustave Fuel uba Dubai na Organic uba mu Budage ikanagira n'indi mishinga itandukanye ishamikiye ku myidagaduro.

 

Ibi bihembo byari bihatanyemo abahanzi nka Element, Chriss Eazy, Confy, Danny Nanone na Ruti Joel, ababitegura bakaba barakomeje kureba umuziki w'aba bahanzi n'ibyo bihangano bakoze nuko bikozwe.

 

Binyuze mu ndirimbo y'amateka yashyize hanze muri Gicurasi 2023 Fou De Toi yakoranye na Bruce Melodie na Ross Kana , Element yaje kwigukana iki gihemo.

 

Mu byashingiweho hakaba harimo uko iyi ndirimbo yumviswe ku rubuga rwa Spotify kuva yajya hanze ariko hanarebwa ku buhanga ikoranye bigizwemo uruhare n'itsinda rya Mugikari ry'abakorera mu Rwanda, Nigeria no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

 

Igihembo Element yashyikirijwe kikaba cyarahazwe kinatunganywa na Tuyishime Bonheur wo mu Imboni Art [The Sound Of Nature] asobanura uko yagitunganije yavuze byamufashe igihe kugira ngo afate umwanzuro w'uko agitunganya.

Element yavuze ko yishimiye cyane igihembo ati'Iyi ntabwo ari ifoto kuko iyo umuntu yakoze akarara amajoro kugira ngo ibintu bikunde biduha imbaraga iyo tubonye abatugaragariza ko atari ay'ubusa ndabizi n'abandi bahanzi nibabibona biraza kubatera imbaraga.' 

Ubuyobozi bwa Mugikari bushyikiriza igihembo Element yegukanye gikozwe mu buryo bwihariye Umunyabugeni watunganije igihangano cy'igihembo cyagenewe Element kubera Fou De ToiElement yatangaje ko kwegukana igihembo bimutera imbaraga kandi atari we wenyine n'abagenzi be bandi b'abahanzi n'abanyamuziki muri rusangeTuyishime watunganije igihangano cyahawe Element yavuze ko byamufashe igihe kugira ngo abashe kwemeza ko icyo aricyo gikwiye gushushanya Rwanda Best HitUmuhango witagwa ry'iki gihembo witabiwe n'abantu batari benshi barimo abanyamakuru ariko ushushanyije ikintu gikomeye mu ruganda rw'umuzikiElement ari mu bantu bamaze kuba inganzamarumbo mu muziki yaba nk'umuhanzi cyangwa utunganya indirimbo



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139352/element-yegukanye-igihembo-cyihariye-ahigitse-abarimo-ruti-joel-amafoto-139352.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)