Yakora ibisa nko guhatisha Ishoka ibirayi kug... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Guhatisha ishoka ibirayi

Iyi mvugo ntabwo ikunze gukoreshwa cyane kuko nta n'igice na kimwe ibamo mu bigize ikinyarwanda. Umuntu iyo akubwiye ko uri guhatisha ishoka ibirayi, abashaka kukumvisha ko ibyo uri gukora ari igitekerezo cyiza wagize ariko bigoye kuko ntibyapfa gukunda, ahubwo ari ibishoboka wakabaye ushaka icyuma cyabugenewe ugakora akazi kawe neza.

Ishoka ni kimwe mu byuma bityaye bikoreshwa mu mirimo yo mu rugo byumwihariko mu cyaro. Iki cyuma kugira imbaraga nyinshi ndetse kiranaremera, aribyo bituma bigoye kuba cyahata ikirayi kandi kikirusha uburemere, abize ubugenge barahita babyumva kuko ni igikoresho cyagenewe  gutema ibiti kd nabyo binini  ndetse kigakoreshwa mu kwasa  inkwi.

Uko iminsi iri kwicuma, Etoile de L'Est isa naho iri gucika abantu kuko iri kugana hahandi umwanya usumba amanota kandi aho nta kiba gisigaye uretse kumanuka. Nyuma yo gutsindwa na Mukura ku wa Gatandatu w'icyumweru gishize ndetse igatsindirwa iwayo, byatumye ibyayo  bihita biba bibi cyane. Kuri ubu  iri ku mwanya wa nyuma n'amanota 12, mu mikino 19 imaze gukina.

Birasaba iki ngo ikipe ya Etoile de L'Est igume mu cyiciro cya mbere?

Amateka ya shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda mu mupira w'amaguru agaragaza ko nibura ikipe yarengeje amanota 30 biba bigoye kugira ngo imanuke mu cyiciro cya kabiri. Kuri ubu hasigaye imikino 11 kugira ngo shampiyona irangire, imikino ikipe ya Etoile de L'Est isabwa gukina mu buryo budasanzwe ndetse kurusha uko APR FC iyoboye Shampiyona iri gukina kuri ubu.

Kugira ngo Etoile de L'Est yuzuze amanota 30 irabura amanota 18

Aya manota 18, Etoile de L'Est igomba kuyakura mu manota 33 isigaje gukiniraho. Ibi bivuzeko Etoile de L'Est isabwa gutsinda imikino 6 muri 11 isigaranye, ariko amakipe ayiri imbere nayo hakagira abiri atsindwa nk'iyo.

Umwaka wa 2021-22 Etoile de L'Est yaherukaga gukina icyiciro cya mbere, umunsi nk'uyu yari ku mwanya wa 14 n'amanota 17, bivuzeko uyu munsi iriho inyuma amanota 5 kandi nabwo icyo gihe yaramanutse.

Etoile ni imwe mu makipe adakunze gutinda mu cyiciro cya mbere, kuko kuva mu 1998, itarabasha gukina icyiciro cya mbere imyaka ibiri yikurikiranya 

Usibye Marines FC yabikoze umwaka ushize, nta yindi kipe iragera ku munsi wa 19 wa shampiyona iri munsi y'amanota 13 ngo izagume mu cyiciro cya mbere umwaka ukurikiyeho, ari nabyo umuntu yaheraho avuga ko Etoile de L'Est byayisaba gukora ibisa n'ibidashoboka nko guhatisha ishoka ibirayi, kugira ngo igume mu cyiciro cya mbere.

Etoile de L'Est nta n'icyizere itanga cy'impinduka

Turebye mu makipe ahagaze neza mu mikino 5 iheruka, Etoile de L'Est iza ku mwanya wa nyuma kuko imaze gusarura amanota 2 mu manota 15, igakurikira Marines FC yasaruye 3, na Kiyovu Sports yasaruye 4. Mu mikino 10 iheruka nabwo  kuko Etoile de L'Est iri ku mwanya wa nyuma n'amanota 5 gusa.

Etoile de L'Est no mu mikino yakira nta kiri kuvamo

Mu mikino yo mu rugo, Etoile de L'Est iri ku mwanya wa 15 ikaba imaze gusarura amanota 8, irusha inota rimwe Bugesera FC. Mu mikino yo hanze iyi kipe iri ku mwanya wa 14 n'amanota 4 ikaba inganya na Etincelles FC na Kiyovu Sports, ikarusha Bugesera FC ifite amanota 2.

Imikino ya Vuba yo gupfa no gukira kuri Etoile de, izasura Etincelles, yakire Rayon Sports, yakire na Muhazi United, aha niho hazava igisubizo cya nyuma kuri Etoile de L'Est.

Iyi kipe yahinduye n'abatoza, ariko umusaruro uranga urabura 

Imama kuva yatangira gutoza Etoile asimbuye Maso, ntakiravamo



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139371/yakora-ibisa-nko-guhatisha-ishoka-ibirayi-kugira-ngo-etoile-de-lest-igume-mu-cyiciro-cya-m-139371.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)