Ibyingenzi byaranze itangwa ryibihembo bya... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibirori by'itangwa ry'ibihembo bya Grammy Awards 2024 byabereye muri sitade ya Crypto Arena mu mujyi wa Los Angeles biyobowe n'umunyarwenya Trevor Noah, mu gihe ibyamamare bitandukanye byabyitabiriye mu gihe cy'amasaha arenga atanu byamaze bigasiga bivugishije benshi.

Nk'uko bisanzwe muri buri kirori, hari byinshi byabayemo byatunguranye, harimo no kuba abahabwaga amahirwe yo kwegukana ibihembo babibuze bigahabwa abahanzi batigeze banatekerezwaho.

1. Â Ã‚ Ã‚  Tyla yakubise inshuro abarimo Davido


Umuhanzikazi w'imyaka 21 ukomoka muri Afurika y'Epfo, Tyla yaraye yegukanye Grammy ye ya mbere, atsinze abahanzi bakomeye muri Nigeria barimo na Davido.


Tyla niwe wahawe igihembo cya Grammy nk'umuhanzi mwiza wo muri Afurika. Uyu mukobwa ukiri muto, yamenyekanye cyane nyuma yo gukora indirimbo yigaruriye imitima ya benshi ku Isi yise 'Water.'

2. Abahanzi bahabwaga amahirwe batashye imbokoboko


Kugeza n'ubu ntibirumvikana neza uko abahanzi bakomeye mu njyana ya Afro Beat aribo Burna Boy wari uhatanye mu byiciro 4, Davido wari uhatanye mu byiciro 3 na Tems bari bamaze igihe bahabwa amahirwe ndetse banatanga icyizere cy'uko bazegukana ibihembo muri Grammy Awards 2024 dore ko bose bari banafite indirimbo zitwaye neza ku rwego mpuzamahanga mu 2023.

3. Â Ã‚ Ã‚  Abahanzi batwaye Grammy ku nshuro ya mbere

Mu birori bifite igisobanuro gikomeye mu muziki mpuzamahanga, hari abahanzi bagiye batungurana bakegukana ibihembo bya Grammy ku nshuro ya mbere.




Muri abo, harimo Tyla ukomoka muri Afurika y'Epfo, Miley Cyrus, Victoria Monet watahanye ibihembo 3, Paramore, Coco Jones, Karol G n'abandi.

4. Â Taylor Swift yatangaje ko agiye kumurika album nshya


Umwe mu bahanzi bihariye ibinyamakuru byandika imyidagaduro hirya no hino ku Isi cyane cyane havugwa iby'inkuru y'urukundo rwe n'umukinnyi w'umupira w'amaguru, Travis Kelce yaraye yegukanye Grammy ya album nziza ku nshuro ya 4.


Taylor Swift wegukanye igihembo kiri mu bikomeye bya Grammy agiheshejwe na album ye yise 'Midnights,' cya Album nziza y'umwaka, ni icya kane atsindiye nyuma y'izindi album ze nka 'Fearless,' '1989,' na 'Folklore.'


Ajya kwakira iki gihembo, yafashe umwanya asobanura urukundo ruhambaye akunda umuziki ndetse n'ibyishimo awukuramo, aboneraho no gutungura abafana,atangaza ko ari gutegura album ye ya 11 yise 'The Toutured Poets Department' izajya ahagaragara ku ya 19 Mata 2024.

5. Miley Cyrus n'umukunzi we Maxx Morando basomaniye mu birori


Ubwo hatangwaga ibihembo bya Grammy ku nshuro ya 66, Miley Cyrus wegukanye ibihembo bibiri, yasomanye n'umukunzi we Maxx Morando ntacyo bitayeho.


Umuhanzi Miley Cyrus w'imyaka 31 n'umukaraza  Maxx Morando w'imyaka 25 batangiye kugaragaza urukundo rwabo mu 2021.

6.  Abahanzi baserukanye na bamwe mu bagize imiryango yabo


Umuraperi Jay-Z yaserukanye n'umukobwa we w'imyaka 12 y'amavuko, Blue Ivy Carter mu ikanzu nziza cyane ubwo uyu muhanzi yajyaga kwakira igihembo cye, avuga ijambo bari kumwe kugeza bavanye ku rubyiniro. 


Victoria Monet nawe yaserukanye n'umuryango we wose muri ibi birori, haba umwana we Hazel w'imyaka ibiri bari bambaye n'amakanzu asa, ndetse n'umugabo we John Gaines. Indirimbo uyu muhanzikazi yafatanije n'umukobwa we yise 'Bollywood' niyo yamuhesheje gutoranywa akaza no kwegukana Grammy.


Dua Lipa yatambukanye na Se, Dukagjin Lip mu birori bya Grammy 2024. Uyu muhanzikazi wibitsemo ibihembo 10 bya Grammy, yaserukanye n'umubyeyi we mu myambaro ibereye ijisho.


Uncle Jumbo wari watoranijwe mu cyiciro cya 'Best Children's Music Album,' yari yaherekejwe n'umukobwa we, Ani.


Billy Joel yitabiriye ibirori agaragiwe n'abakobwa be babiri, Della na Remmy ndetse n'umugore we Alexis Roderick, n'abandi benshi.

7. Jay-Z yavuze ko umugore we yibwe igihembo


Mu gihe yafataga ijambo nyuma yo gushyikirizwa igihembo cyiswe "Dr Dre Global Impact Award," umuraperi w'umunyamerika Jay-Z yanenze Recording Academy isanzwe itegura ibi bihembo kuko itahaye umugore we Beyonce igihembo kandi album ye 'Renaissance' yaragiye ica uduhigo kuva yasohoka mu mwaka ushize.

Mu ijwi ridategwa, Jay-Z yabwiye abategura ibi bihembo ko atumva neza uburyo umugore we ategukanye igihembo cya album nziza y'umwaka kandi mu by'ukuri bigaragara ko ariwe wari ugikwiriye, abasaba gukomeza kubitekerezaho.

8. Celine Dion yatunguranye ashyikiriza igihembo Taylor Swift


Nyuma y'igihe arwana n'ibibazo bikomeye by'ubuzima, umuhanzikazi Celine Dion w'imyaka 55 y'amavuko yaraye agaragaye mu birori byo gutanga ibihembo bya Grammy, ashyikiriza n'igihembo Taylor Swift.


Iki gihembo yatanze, niwe wacyegukanye mu myaka 27 ishize, cyane ko yibitseho n'izindi Grammy zigera kuri eshanu.

9. Â Ã‚ Ã‚  Joni Mitchell w'imyaka 80 yataramiye abitabiriye Grammy Awards 2024


Umuhanzi Joni Mitchell w'imyaka 80 yashimishije abitabiriye ibi birori, ubwo yaririmbaga imwe mu ndirimbo ze zakanyujijeho mu bihe byo hambere yise "Both Sides Now."

10. Victoria Monet yegukanye igihembo agitura umwana we w'imyaka 2


Umuhanzi w'umunyamerikakazi Victoria Monet w'imyaka 34 yaraye akoze amateka mu ijoro ry'ibirori bya Grammy Awards 2024, yegukana igihembo cya 'Best Traditional R&B Performance.'


Iki gikombe yagituye umukobwa we w'imyaka 2, Hazel bari banazanye mu birori. Uyu muhanzi, avuga ko nubwo umukobwa we akiri muto cyane, ariko yabashije kumenya ko hari insinzi begukanye. 


Uyu mwana, yamubyaranye n'umukunzi we usanzwe umufasha mu myitozo ngororamubiri, John Gaines mu buryo yavuze ko bwamugoye kuko byamusabaga guhuza gutwita no gukora umuziki.
                       Â Ã‚ Ã‚ 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139366/ibyingenzi-byaranze-itangwa-ryibihembo-bya-grammy-awards-2024-byihariwe-nigitsina-gore-139366.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)