U Burundi bwohereje Batayo ya Cyenda kuko iya Karindwi byahwaniyemo Muri Congo izira ifaranga riribwa na Janerali Ndayishimiye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu rugamba urwo ari rwo rwose harwana impamvu kurusha ibikoresho bidafite umutima ushaka kuko umubiri urashaka ariko umutima ukanga

Ibi ni nako bimeze mu gihugu cy'abaturanyi cya Kongo aho urugamba rukomeje guhinana hagati y'Umutwe wabo wa M23 na FARDC, SADC n'imitwe myinshi yibumbiye mu bazalendo ndetse n'Abacanshuro badahwema guhitana abaturage kuko ipfa kurasa bigatuma abenshi bava mu byabo abandi bakahasiga ubuzima

Ku rundi ruhande rero Maj Gen Ndayishimiye Evariste arimo arashyiramo umusemburo kuko yitwaza ubwumvikane bwe na Tshisekedi maze akohereza abana b'Abarundi gufumbira Congo nawe agakenyera kw'ipinda ry'amafaranga atabarika yibikaho nuko imiryango n'imponoke ze zikakira ubuvungukira.

Urutonde rw'Abasirikare b'i Burundi ni rurerure bagiye kuvuna benewabo baguye ku rugamba

Ubu amakuru aremeza ko yamaze kohereza muri Kongo Abasirikare n'imbonerakure zibarizwa muri 614 bakaba bagiye gusimbura abishwe,abafashwe bunyago ndetse n'abakomeretse bikabije kuko M23 irimo gusya itanzitse

Imbere ya Ndayishimiye, ingabo z'u Burundi zikomeje gutikirira muri Congo zirwanirira Tshisekedi nta cyo bimubwiye kuko ikimuraje ishinga ari Idorali ryishyurwa kuri buri musirikare w'umurundi nubwo ritamugeraho kuko abanza kurigerenzura akabaha ubuvungukira

Icyo umuntu wese yabona ni uko Perezida Ndayishimiye wagirango borosoye uwabyukaga kugirango akomeze guhondanya imitwe abavandimwe kuko bigaragara ko ashyigikiye gukwirakwiza urwango, ntiwabona abana bawe bashira ngo ukomeze kubatamika intare z'inkazi zo mu misozi ya Sarambwe ngo zibatikize binyuze mu mayeri menshi y'intambara yo mu ishyamba intare zimazemo iminsi

Perezida w'uburundi rero nawe yiboneye akanya ko gukomeza ingengabitekerezo y'urwango rudafite impamvu, Yahisemo gufatanya n'ingabo za Congo, Wazalendo n'Interahamwe za FDLR mu bikorwa byibasira Abanyekongo bo mu bwoko bw'Abatutsi.

Igiciro cyabyo ni umuriro kuko Abasirikare be barahashiriye bihagije kandi bibabaje abandi bagafatwa matekwa none yahisemo kohereza abandi uruhumbirajana nabo ngo bafumbire amashyamba ya Kongo

Urutonde rw'abasirikare bariwe n'urusasu rwa M23 ni rurerure ariko kandi n'urwa Batayo ya 9 igiye kubasimbura narwo si rugufi, Ibi byateje umwiryane hagati ndani muri CNDD-FDD aho imiryango yaba nyakwigendera ikomeje gushinja Varisto Ndayishimiye ruswa aryana umururumba ikamuhuma amaso kuko abamuri hafi bemeza ko urebye uburyo yahindutse atazasiga n'iyonka atayiririye cyangwa ngo ayinywere muri Kongo

Abarebera hafi ibya Politike yo mu karere k'ibiyaga bigari bo bemeza ko ubutegetsi bwa Ndayishimiye bwabaye bubi ugereranyije n'ubw'uwo yasimbuye Petero Nkurunziza, aho ubutegetsi bushora ubuzima bw'abaturage babwo ku mpamvu zidafitiye inyungu igihugu, ibintu bishyira Ndayishimiye mu mazi abira kubera igitutu anashyirwaho n'abarwanya ubutegetsi bwe

Ikindi kandi, abasirikare b'Abarundi bakomeje kwinubira ko bafatwa nk'imfungwa z'intambara ya Congo mu nyungu za Ndayishimiye, ibintu bemeza ko ashobora kubyishyura mu gihe kitari icya kure, bakababazwa nuko banafatwa ntihabeho n'uburyo bw'ibiganiro bwatuma byibura abakura mu kimwaro n'ihahamuka ry'intambara mu muriro bose (kwota) wa M23

Akayabo Perezida Ndayishimiye yahawe na Felix Tshisekedi byemezwa ko ayasangira n'imandwa ze za hafi zo muri CNDD-FDD zirimo Gervais Ndirakobuca uzwi nka Ndakugarika, dore ko Ari no mu bakurikiranwa n'urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ruri Hague (ICC) kubera uruhare yagize mu iyicwa ry'Abatutsi mu Burundi, bakaba bageze no muri Kongo aho barimo gukomwa mu nkokora na M23

Uyu Ndakugarika, ku itegeko rya Gen Neva yamaze no guha intwaro Imbonerakure 30,000 zo muri CNDD-FDD ngo zijye gukoreshwa nk'abacanshuro ba Tshisekedi na Ndayishimiye. Gusa, nyuma yo kumenya ibyabaye ku ngabo z'u Burundi, aba bamaze gutera umugongo iki cyemezo maze si ugutoroka bivayo abasigaye babo bafungwa bazira gusuzugura ibyemezo bya Perezida

Hagati aho, imitwe irwanya ubutegetsi bw'u Burundi ifite icyicaro muri Kivu y'Amajyepfo, nka Red Tabara, FOREBU, FNL, na CNL, irakataje aho idasiba kugarika inzego z'umutekano z'u Burundi, mu bitero byibasira ibirindiro byabo ibya gisirikare ndetse na gipolisi ndetse bigahitana ubuzima bw'abaturage.

Birashoboka cyane ko izi nyeshyamba ziri gutegura urugendo ruzerekeza i Gitega mu gihe Ndayishimiye we ashishikajwe n'idorali akura kwa Tshisekedi.

Turabibutsa ko ibi bikorwa by'iterabwoba haba muri Congo ariko bikanagira ingaruka ku bindi bihugu byo mu karere ku isonga u Rwanda kubera imitwe y'iterabwoba nka FDLR n'iyindi ifatanya n'izi ngabo.

Isi yose izi neza ko u Burundi aribwo bwari bushyigikiye umutwe w'iterabwoba wa FLN na MRCD ya Paul Rusesabagina, abicanyi bagabye ibitero mu Majyepfo no mu Burengerazuba bw'u Rwanda hagati y'umwaka wa 2018 na 2019 ndetse no mu mwaka wa 2021 wagerageje kugaba ibindi bitero-shuma uturutse mu Burundi ariko usanga ingabo z'u Rwanda ziryamiye amajanja zibiburizamo ku rwego rutazibagirana ndetse na Sebuja akisanga arya indimi I Mageragere

Mu miyoborere ya Maj Gen Ndayishimiye Evariste yagaragaje ibimenyetso byo kutubahiriza imigabo n'imigambi iganisha ku mahoro kuko hambere aha yahoze ayobora buhumyi urubyiruko rwa Kongo nurw'u Rwanda arwereka ko rukwiye kwivuna Perezida w'Abanyarwanda ngo ko ari we kibazo ariko yahawe ubutumwa mu Kirundi no mu kinyarwanda kugeza ubwo Leta itayanjwe isohora amabaruwa yo kwihohora bakosora amakosa yo guhubuka kwa Perezida Jenerali Neva

U Rwanda narwo ntiruhwemye guhumuriza abaturage barwo aho abayobozi yaba Perezida Kagame n'abandi bayobozi b'ingabo bahora iteka babwira abanyarwanda ko ibikorwa by'Iterabwoba ari ikibazo gihangayikishije u Rwanda n'Akarere ariko ko Umuti wakozwe ubu wamaze no kuvugutwa ku buryo uzarenga umurongo utukura azaba yikojeje ikara ryotsa ku munwa.

Ihumure abanyarwanda baryakiranye yombi kuko n'ubu icyizere bafitiye Ingabo z'u Rwanda kiruzuye nta gakoni karavaho.

The post U Burundi bwohereje Batayo ya Cyenda kuko iya Karindwi byahwaniyemo Muri Congo izira ifaranga riribwa na Janerali Ndayishimiye appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/u-burundi-bwohereje-batayo-ya-cyenda-kuko-iya-karindwi-byahwaniyemo-muri-congo-izira-ifaranga-riribwa-na-janerali-ndayishimiye/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=u-burundi-bwohereje-batayo-ya-cyenda-kuko-iya-karindwi-byahwaniyemo-muri-congo-izira-ifaranga-riribwa-na-janerali-ndayishimiye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)