The Ben, Bruce Melodie, Teta Diana na Ruti J... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki gitaramo cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Gashyantare 2024, nyuma y'uko Umukuru w'Igihugu, Perezida Paul Kagame yari amaze kuganiriza abitabiriye Rwanda Day ya 11.

Ijambo ry'Umukuru w'Igihugu ryibanze ku kugaragaza u Rwanda mu myaka 30 ishize. Yavuze ko iriya myaka ishize yaranzwe n'urugendo rutoroshye, ariko Abanyarwanda babashije kurunyuramo, kandi bari aho bifuza kuba.

Yagize ati 'Urugendo rwacu rwari rurerure, rukomeye ariko ni bwo bwiza bwarwo. Ariko turi aho turi, muri ibyo bikomeye twarihanganye, twararokotse, dushaka gukora byinshi bishoboka kugira ngo tube abantu beza, tube aho dushaka kuba.'

Umukuru w'Igihugu, yavuze ko ibyago byagwiriye u Rwanda bitazongera kubaho ukundi. Ati 'Ibi ni byo twavuze kuva mu ntangiriro, imyaka 30 nyuma y'amakuba yagwiriye igihugu cyacu, ariko twarizeye. Twashakaga kubaho ubuzima bwacu nubwo benshi babuze ubwabo, turiyemeza, murabizi hari ukuntu abantu bajya bavuga ngo umurabyo ntujya urabya ahantu hamwe inshuro ebyiri.'

Akomeza ati 'Wenda ni byo ariko kuri njye ndashaka kuba ku ruhande rwiza, nahitamo ko ngomba kwitegura mu gihe u Rwanda rwakubiswe rimwe n'inkuba mu 1994, rutazongera gukubitwa n'umurabyo ukundi. Ndashaka ko tutagira ibyo dusuzugura, ahubwo tujye tureba ko tutazongera gukubitwa bwa kabiri.'

Nyuma y'ijambo rye, habaye igitaramo cyahekereje Rwanda Day cyaririmbyemo abahanzi The Ben, Bruce Melodie, Ruti Joel ndetse na Teta Diana. Muri iki gitaramo, The Ben yaririmbye indirimbo ze zirimo nka 'Lose Control' yakoranye na Meddy, 'Ni Forever' yahimbiye umukunzi we n'izindi.

Si ubwa mbere The Ben ataramiye abitabiriye Rwanda, ndetse yagiye anyuzamo akaganiriza abafana be bari muri iki gitaramo, harimo n'abana bagiye bamusanga ku rubyiniro bagafatanya nawe kuririmba. Yanaririmbye indirimbo ye yamamaye yise 'Habibi'.

Ibintu byahinduye isura ubwo Bruce Melodie yahamagarwa ku rubyiniro. Uyu munyamuziki wakuriye i Kanombe yaririmbye mu buryo bwa Live indirimbo ze zirimo nka 'Henzapu', 'Saa Moya', 'Katerina' n'izindi zinyuranye.

Uyu muhanzi yaririmbye muri iki gitaramo nyuma y'amasaha make yari ashize atanze ikiganiro cyagarutse ku rugendo rw'iterambere ry'u Rwanda mu guteza imbere ibikorwaremezo byubakiye kuri Siporo ndetse no ku myidagaduro muri rusange.

Yavuze ko ari ku nshuro ya kabiri ageze muri Amerika, kuko ahaheruka mu 2023 ubwo yari mu bitaramo na Shaggy.

Yavuze ko ari umuhamya w'uburyo mu myaka 30 u Rwanda rwiyubatse, kandi ruteza imbere ibikorwaremezo by'ubuhanzi byanamufashije ubwo yakoraga igitaramo cyo kwizihiza imyaka 10 yari amaze mu muziki.

Ati 'Nk'uko nabivuze, navutse mu 1992, najyaga mvuga ko nshobora kuba naravutse mu gihe kitari icya nyacyo ariko nanone nishimira ko nabonye igihugu cyanjye gikura, kigenda gitera imbere mu nzego zose.'

Uyu muhanzi yagaragaje ko mu myaka ishize byari bigoye kubona umuhanzi ku giti cye yitegurira igitaramo, ariko afite urwibutso ku gitaramo yakoreye muri BK Arena mu 2020.

Akomeza ati 'Ariko muribuka ubwo nateguraga igitaramo cyo kwizihiza imyaka 10 maze muri uyu mwuga muri BK Arena, ni bwo natekereje ko imyidagaduro yacu yamaze igihe kirekire itegereje iki kintu. Ibikorwaremezo by'imyidagaduro bishyira igihugu cyacu ku ruhando mpuzamahanga.'

Bruce Melodie yabwiye urubyiruko ko ari bo Rwanda rw'ubu, bityo buri wese afite uruhare mu guteza imbere u Rwanda, binyuze mu bushobozi bwe.

Ati 'Ndashaka kubwira abato hano; turi bato twajyaga twumva ijambo Rwanda rw'ejo. Icyo gihe natekerezaga ko hari igihe kinini tuzaba dukura. Ariko ubu ni twe Rwanda, ejo harageze ubu noneho na twe dufite ubushobozi bwo gutekereza ku Rwanda rw'ejo, tukaruha ingero z'uko u Rwanda rukwiye kuba rumeze". The Ben yatanze ibyishimo ku bitabiriye igitaramo cyahekereje Rwanda Day i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika 

Nyuma yo gutanga ikiganiro, Bruce Melodie yataramiye abitabiriye Rwanda Day yisunze indirimbo ze zakunzwe 

Teta Diana waririmbye ku munsi wa mbere wa Rwanda Day, yanaririmbye mu kuyisoza 

Ruti Joel yaririmbye ku nshuro ya mbere muri Rwanda-Yisunze indirimbo zirimo nka 'Igikobwa', 'Cunda' atanga ibyishimo

Perezida Kagame yavuze ko imyaka 30 ishize u Rwanda rwiyubaka, ari urugendo rutari rworoshye 

Madamu Jeannette Kagame yitabiriye Rwanda Day yabereye i Washington Dc




























Abanyamuziki barimo Kitoko Bibarwa, Massamba Intore, Teta Diana na Ally Soudy bitabiriye Rwanda Day 


Bruce Melodie ari kumwe n'Umuvugizi wa Guverinoma y'u Rwanda, Yolande Makolo



Umuhangamideli Sonia Mugabo [Uri iburyo] ari mu bitabiriye Rwanda Day






















AMAFOTO: Village Urugwiruko



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139340/the-ben-bruce-melodie-teta-diana-na-ruti-joel-bataramiye-abitabiriye-rwanda-day-amafoto-139340.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)