Pastor Ezra Mpyisi yasezeweho bwa nyuma -AMAF... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatandatu (Isabato) mu mahema ya Kaminuza ya UNILAKE nibwo imiryango, inshuti n'abavandimwe b'umuryango wa Pastor Ezra Mpyisi bari bateranye kugirango hizihizwe bwa nyuma ubuzima bwaranze Pastor Ezra Mpyisi witabye Imana ku wa 27 Mutarama 2024.


Kuva yakwitaba Imana, mu ihema rya Paromoma niho haberaga ibitaramo byo kwizihiza ubuzima bw'uyu mubyeyi kugeza uyu wa 03 Mutarama aho bwizihirijwe bwa nyuma muri Kaminuza UNILAKE, ishuri ari mu barishinze mu 1997.


Uyu mugoroba wa nyuma wo kwizihiza ubuzima bwa Pastor Ezra Mpyisi waranzwe n'ubuhamya bw'ababanye nawe biganjemo abo basenganye kuva muri 1997 nyuma y'uko agarutse mu Rwanda ahungutse.


Uyu mugoroba kandi wavuzwemo uko uyu mugabo yakundaga abantu bose adatoranyije.


Umuhungu we Gerard Mpyisi yavuze ko mbere yo kwitaba Imana ubwo yari arwariye muri Kenya, yasabye ko niyitaba Imana, buri umwe uzamushyingura azahabwa Bibiliya ndetse ko kuva icyo gihe yatangiye kugura Bibiliya atangira kuzitanga ndetse ko yitabye Imana amaze gutanga Bibiliya 1300.


Gerald Mpyisi yavuze ko Papa we atangira umushinga wo gutanga Bibiliya, atawumvaga kugeza abonye atangira kuwushyira mu bikorwa ndetse nawe akavuga ko kuri ubu yawukomeza.


Pastor Ezra Mpyisi watabarutse ku wa 27, yavutse ku wa 19 Gashyantare 1922.


Yavukiye i Nyanza mu Majyepfo ku Ngoma y'Umwami Yuhi 5 Musinga ndetse yabaye mu Nama Nkuru y'Igihugu yagiraga inama Umwami Mutara III Rudahigwa.


Umwami Rudahigwa amaze gutanga, Pastor Ezra Mpyisi yabaye umujyanama wa Kigeli V Ndahindurwa wamusimbuye.


Uyu mugabo muri 1960 yahunze igihugu kubera ubutegetsi bubi, agaruka mu 1997.

Pastor Ezra Mpyisi yasezeheweho bwa nyuma 

Gerald Mpyisi, umuhungu wa Pastor Ezra Mpyisi yavuze ko kuri ubu atakibabaye kuko yabonye ko Papa we yabanye neza 


Abantu bo mu ngeri zitandukanye basezeye bwa nyuma Pastor Ezra Mpyisi 

Abantu babanye na Pastor Ezra Mpyisi bya hafi batanze ubuhamya 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139330/pastor-ezra-mpyisi-yasezeweho-bwa-nyuma-amafoto-139330.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)