Irene Mulindahabi yahishuye uko yagize ubumug... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyo utekereje isura y'umunyamakuru akaba n'umujyanama w'abahanzi Irene Mulindahabi, mu mutwe wawe hazamo umuntu ufite indangururamajwi (Microphone) mu kuboko kw'iburyo ariko ukw'ibumoso kutagaragara, kwanagaragara, ntubone ikiganza.

Iyo wihaye intego yo kugenzura neza ngo urebe uko kuboko kundi, ujya mu mafoto n'amashusho bye nabwo ugasanga ntabwo ukuboko kw'ibumoso kugaragara neza.

Ibi byabereye urujijo abamukurikira bibaza niba uku kuboko gufite ubumuga ndetse bamwe batangira gutekereza ko yaba ari ko yahisemo kugaragara kuri Camera kugira ngo atandukane n'abandi mu misusire. Icyakora si ko byagenze.

Ukuboko kwa Irene Mulindahabi gufite ubumuga!

Nkivuga ibi uhise utekereza ko Mulindahabi yaba yaravukanye ubu bumuga cyangwa akabugira bitewe n'uburwayi runaka. Gusa byose sibyo kuko ubu burwayi bwatewe n'ubumenyi buke bw'abaganga.

Mu kiganiro Irene Mulindahabi yatangiye ku muyoboro wa YouTube ye 'MIE Empire', ubwo uyu munyamakuru yamurikaga ikiganiro gishya yise "Mie Chopper', yasabye abantu kumubaza ibibazo bitandukanye.

Abenshi bahurije ku mpamvu ukuboko kwe kw'ibumoso adakunze kukwerekana kuri Camera cyangwa se mu ruhame. M. Irene yavuze ko yari yaririnze kukivugaho kuko yatekerezaga ko ari ikintu cyakora ku mitima ya benshi ndetse kigahindura ibintu byinshi.

Mulindahabi yagize ati "Mvuka navutse nk'umwana meze neza nta kibazo na kimwe kandi n'uko meze nshima Imana kuko niyo ingize uwo ndiwe, niyo nkesha ubuzima.

Muzabona abantu bavuga ngo 'Imana' abandi bajye kuyibeshyera, abandi bitwikire amazina bafite, bayibeshyera ariko njye Imana mbabwira narabibonye".

Yakomeje agira ati"Navukiye hariya hepfo ku bitaro bya Muhima. Hari ahantu bafite service mbi cyane, sinzi niba byarahindutse ariko njyewe mfite ibimenyetso ko bari bafite serizisi mbi mu gihe twavukaga. 

Abahavukiye bikagenda neza sinzi gusa njyewe ntabwo byagenze neza. Icyakora nshimira Imana ko nabayeho kandi umugambi wari uwayo.

Irene Mulindahabi yavuze ko yavutse adafite ikibazo na kimwe ariko kubera amikoro macye bigatuma hari abaganga bamwigiraho gukingira bikamugiraho ingaruka.

Ati "Navutse neza nta kibazo, hanyuma umubyeyi aza kujya kunkingiza bisanzwe nk'abandi bana bato b'impinja. Aho ni naho habaye ikibazo.

Bazanaga abaganga barimo kwimenyereza umwuga baje kwiga gukingira abantu, bagashaka abana bamwe na bamwe bo kwigiraho niko nabyita.

Birumvikana ko umwana bafataga wo kwigiraho ari wa mwana wo muri ya miryango itishoboye, atazajya kubarega kandi nanjye nari ndi muri iyo miryango".

Irene Mulindahabi yavuze ko umubyeyi we atari asobanukiwe ibyo gukingira ku buryo atari kumenya niba uwo muntu ari umwiga birangira mu bana bigiweho harimo na Irene, ibintu byamugizeho ikibazo.

Ati "Njyewe yanyigiyeho, atera aho badatera, imitsi yanjye yo mu kuboko irangirika".

Irene Mulindahabi avuga ko kubera nta kivugira yari afite, nta kundi byari kugenda, yabanye n'ubwo bumuga ndetse ko imikorere ye byasabaga ko akoresha ukuboko kumwe.

Avuga ko akiri umwana yasengaga Imana ayisaba kuzamuha umurimo yakora neza utarimo gukoresha amaboko kuko yari amaze kubona ko atabishobora.

Irene ashima Imana yamuhaye impano yo kuba umunyamakuru kuko imirimo y'amaboko atari ayishoboye.

Irene Mulindahabi yatewe nabi urushinge bimuviramo kugira ubumuga bw'ukuboko bw'ibumoso


Irene Mulindahabi yahoze asaba Imana kuzamuha umurimo yakora neza adakoresheje amaboko

Irene Mulindahabi avuga ko atakongera kwivuriza cyangwa ngo avurize uwe ku bitaro bya Muhima



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139393/irene-mulindahabi-yahishuye-uko-yagize-ubumuga-bwukuboko-139393.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)