Ndayishimiye yatanze amakuru mashya arambuye kubyo ashinja u Rwanda by'imikoranire yarwo na RED-Tabara #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida Evariste Ndayishimiye yabitangarije mu kiganiro yagiranye n'abahagarariye Ibihugu byabo n'imiryango mpuzamahanga mu Burundi, cyabaye mu mpera z'icyumweru gishize.

Ndayishimiye yabaye nk'uregera aba badipolamate u Rwanda, ashinja gufasha umutwe wa RED-Tabara, wagabye igitero mu Burundi ukivugana abarenga 20.

Yabwiye aba bahagarariye Ibihugu byabo n'Imiryango Mpuzamahanga, ko ibikorwa by'iterabwoba bitigeze biha agahenge Igihugu cyabo.

Ati 'Twasoje umwaka mu cyunamo cy'abana bacu, ababyeyi bacu, abavandimwe ndetse na bashiki bacu bazize igitero cy'iterabwoba cyateguriwe mu Gihugu cy'u Rwanda duturanye.'

Perezida Ndayishimiye yavuze ko u Rwanda ari rwo rushaka aba barwanyi, rukabaha imyitozo ndetse n'ibikoresho.

Yagize ati 'Twatunguwe cyane no kubona iki gihugu cy'u Rwanda duturanye gishaka ibyihebe mu nkambi y'impunzi ya Mahama, kikabaha imyitozo, kikabibungabunga ndetse kikanabiha intwaro cyitwikiriye amategeko mpuzamahanga yo kurengera impunzi.'

Ni mu gihe u Rwanda rwo rwamaganye ibi birego rushinjwa n'u Burundi, aho rwavuze ko ntaho ruhuriye n'uwo ari we wese urwanya ubutegetsi bw'iki Gihugu cy'igituranyi.

Nyuma y'uko u Burundi bushinja u Rwanda gufasha uyu mutwe wa RED-Tabara, iki Gihugu cyahise kinafunga imipaka igihuza n'u Rwanda, ndetse bamwe mu Banyarwanda bari mu Burundi batangira kuhahurira n'ibibazo kuko bamwe bafunzwe ndetse hakaba n'abafungiye ahatazwi.



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/article/Ndayishimiye-yatanze-amakuru-mashya-arambuye-kubyo-ashinja-u-Rwanda-by-imikoranire-yarwo-na-RED-Tabara

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)