Abapolisi babiri b'Abofisiye barasanye bapfa umukobwa ukora mu kabari #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abarasanye, ni IP Moses Okwele na AIP William Ochom, aho uwitabye Imana ari uyu ufite ipeti rya IP mu gihe ufite irya AIP we yakomeretse cyane.

Ikinyamakuru Daily Monitor cyandikira muri Uganda, kivuga ko ababonye uku kurasana, bavuze ko aba Bapolisi babanje gutanganira mu kabairi kirwa Petta.

Nyuma yo gutongana IP Moses Okwele yasohotse muri aka kabari afite imbunda yo mu bwoko bwa Karachinikov ahita ara mugenzi we AIP Ochom, na we wahise amusubiza, bararasana ari na bwo umwe muri bo yahasigaga ubuzima.

Umuvugizi wa polisi muri Bukedi y'amajyepfo, IP Moses Mugwe, yemeje aya makuru, avuga ko hahise hatangira iperereza ku cyateye ubu bushyamirane bwatumye abapolisi barasana umwe akahasiga ubuzima.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/article/Abapolisi-babiri-b-Abofisiye-barasanye-bapfa-umukobwa-ukora-mu-kabari

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)