Wizkid na Tems bakuwe mu bahanzi nyafurika ba... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gihe habura iminsi ine (4) gusa ngo hatangwe ibihembo bya Grammy Awards 2024 bizaba bitanzwe ku nshuro ya 66, The Recording Academy itegura ibi bihembo yatunguye benshi isohora urutonde rw'abahanzi nyafurika 10 bamaze kwegukana ibi bihembo mu mateka.

Icyatunguranye ni uko Wizkid na Tems batwaye Grammy Awards mu myaka yashize, babuze kuri uru rutonde rutari kuvugwaho rumwe. The Recording Academy yatangaje ko impamvu itashyizeho Wizkid na Tems ari uko ubwo batwaraga ibi bihembo babitwaye kubera indirimbo bakoranye n'abahanzi nyamerika (Featuring). Bivuze ko indirimbo zitari izabo.

Wizkid na Tems bakuwe mu bahanzi nyafurika batwaye ibihembo bya 'Grammy Awards'

Abahanzi 10 nyafurika bashyizwe kuri uru rutonde rushya ruvuguruye ni abatwaye Grammy Awards ku ndirimbo zabo bwite batafatanije n'abandi. The Recording Academy yavuze ko mu 2021 ubwo Wizkid yatwaraga Grammy Award, yayitwaye kubera indirimbo ya Beyonce yitwa 'Brown Skin Girl' bivuze ko itari indirimbo ye yakoze wenyine, mu gihe Tems yayitwaye mu 2023 kubera kuririmba mu ndirimbo ya Drake na Future yitwa 'Wait For U'. 

Impamvu bakuwe kuri uru rutonde, n'uko indirimbo batwayemo ibi bikombe zitari izabo bwite

Wizkid na Tems ngo ntibakibarwa nk'abahanzi batwaye Grammy Awards kuko ngo bazitwaye zitavuye mu ndirimbo zabo ahubwo bagendeye ku bahanzi bakomeye. Bivuze ko iyo bataba barakoranye ntago bakabaye kuba baratwaye ibi bihembo bikomeye mu muziki. Mu bahanzi bagezweho ubu ni Burna Boy wasigaye kuri uru rutonde kuko yatwaye Grammy kubera album ye yise 'Twice As Tall'.

Wizkid na Tems ntibakibarwa nk'abatwaye Grammy Awards kugeza bahawe ibi bihembo ku ndirimbo zabo bwite

Dore urutonde rushya rw'abahanzi nyafurika 10 batwaye ibihembo bya Grammy Awards:

1. Miriam Makeba (South Africa) â€" Best Folk Recording (with Harry Belafonte) â€" 1966

2. Sade Adu (Nigeria/UK) â€" Best New Artist â€" 1986

3. Ali Farka Touré (Mali) â€" Best World Music Album â€" 1994

4. Cesária Évora (Cape Verde) â€" Best Contemporary World Music Album â€" 2004

5. Youssou N'Dour (Senegal) â€" Best Contemporary World Music Album â€" 2005

6. Angélique Kidjo (Benin/France) â€" Best Contemporary World Music Album â€" 2008

7. RedOne (Morocco) â€" Best Dance/Electronic Album â€" 2010

8. Tinariwen (Mali/Algeria/Libya) â€" Best World Music Album â€" 2012

9. Burna Boy (Nigeria) â€" Best Global Music Album â€" 2021

10. Black Coffee (South Africa) â€" Best Dance/ Electronic Album â€" 2022



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139218/wizkid-na-tems-bakuwe-mu-bahanzi-nyafurika-batwaye-ibihembo-bya-grammy-awards-139218.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)