Umwe yasinye muri APR FC, babiri berekeza muri Marines undi asubira iwabo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Marines FC yamaze gusinyisha abakinnyi babiri bari mu igeragezwa muri APR FC, Kada Moussa na Aboubacar Moussa bakomoka muri Cameroun.

Mu mpera za 2023 ni bwo APR FC yakiriye abakinnyi bane bavuye muri Cameroun baje gukoramo igeragezwa.

Muri abo bakinnyi iyi kipe yabashije kurokoramo umwe gusa usatira anyuze ku ruhande, Sanda Soulei wamaze kuyisinyira ndetse n'umukino wa mbere yarawukinnye, ni uw'igikombe cy'Intwari.

Undi mukinnyi wagaragaje urwego ni Abdouramane Alioum ariko APR FC yamubwiye ko itamufata, yamusabye ko yajya muri Marines ariko abitera utwatsi.

Abakinnyi babiri bandi bakina bataha izamu, Amadou Kada Moussa ndetse na Aboubacar Moussa bo bamaze gusinyira ikipe ya Marines FC.

Iyi kipe ikaba yarabafashe ngo basimbure Mbonyumwami Taiba wagiye muri APR FC na Gitego Arthur uheruka kwerekeza muri AFC Leopards yo muri Kenya.

Aba bakinnyi bombi bakaba barasinye amezi 6 buri umwe, shampiyona nirangira ni bwo bazicara hakarebwa niba bakomezanya bitewe n'umusaruro wa buri umwe.

Aba bakinnyi kandi bakaba baragaraye mu mukino w'umunsi wa 18 Marines FC yanganyijemo na Etincelles 1-1, bagiye mu kibuga mu gice cya kabiri.

Kada Moussa umukinnyi wa Marines FC
Aboubacar Moussa yasinyiye Marines FC



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umwe-yasinye-muri-apr-fc-babiri-berekeza-muri-marines-undi-asubira-iwabo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)