Umutoza mushya wa Rayon Sports yanenze imyitwarire ya bamwe mu bakinnyi b'iyi kipe ndetse akurira inzira ku murima aba-Rayon bumvako ikipe yabo izatwara igikombe - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza mushya wa Rayon Sports, Julien Mette, yanze kwizeza abafana b'iyi kipe ko azatwara igikombe ahubwo ko azagerageza guhindura imyitwarire yasanganye abakinnyi.

Uyu mutoza yabigarutseho ubwo yari amaze gutsindwa na Interforce FC ibitego 2-1, ariko Rayon Sports ikayisezerera ku giteranyo cy'ibitego 5-2 mu mikino yombi, bityo ikerekeza muri ¼ cy'Igikombe cy'Amahoro.

Abajijwe icyo abafana bamwitegaho, Julien yavuze ko atabizeza igikombe ndetse n'umutoza ubikora aba ari umubeshyi.

Yagize ati 'Sinasezeranya igikombe, abakora batyo navuga ko ari ababeshyi. Niba umutoza aje agasezeranya Perezida igikombe, ntuzafate uwo mutoza. Icyo nasezeranya ni uguhindura iyi myitwarire nk'iyo nabonye.'



Source : https://yegob.rw/umutoza-mushya-wa-rayon-sports-yanenze-imyitwarire-ya-bamwe-mu-bakinnyi-biyi-kipe-ndetse-akurira-inzira-ku-murima-aba-rayon-bumvako-ikipe-yabo-izatwara-igikombe/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)