Twitege kuzabona abasirikarekazi b'u Rwanda m... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuntu wese ugendereye u Rwanda usanga kimwe mu bintu ajyana harimo kubona uburyo uburinganire n'ubwuzuzanye bwahawe umwanya, akabona uburyo abari n'abategarugori bari mu nzego zitandukanye zirimo n'izo hejuru zifata ibyemezo.

Abe kandi mu banyacyubahiro cyangwa n'abashyitsi basanzwe biragoye kumva utavuga ko abanyarwandakazi bafite ubwiza budasanzwe. Bitari cyera, Zarinah Hassan mu mpera za 2023 ubwo aheruka mu Rwanda yavuze ko abanyarwandakazi bamuteye kumva yaba umugabo kubera ubwiza bwabo.

Mu byiciro byose kandi ni ibintu byigaragaza bityo ukaba wakwibaza niba igihe kizagera umunyarwandakazi wahisemo umwuga wo kurinda abanyagihugu n'ubusugire bw'igihugu mu Ngabo z'u Rwanda [RDF] akaba yakwitabira ibikorwa by'imyidagaduro nk'uko basaza babo bagiye babikora.

Mu bihe bitandukanye twagiye tubona abasirikare b'abagabo mu muziki ariko ntabwo turabonamo ab'igitsinagore bakora muzika ku giti cyabo.

Si aho gusa ahubwo no mu marushanwa y'ubwiza ntiturababonamo, kandi abakobwa bo mu Rwanda basigaye bitabira ku bwinshi kujya mu nzego zitandukanye zirimo n'umutekano by'umwihariko igisirikare.

Ariko se ubundi amarushanwa y'ubwiza ni iki?

2nd Lt Marsha wegukanye ikamba rya Nyampinga  rya Leta Zunze Ubumwe z'Amerika ari mu Ngabo zirwanira mu kirere muri iki gihugu

Amarushanwa y'ubwiza yagiye ashingira kuri gakondo zinyuranye hagashingirwa ku bintu bitandukanye mu guhitamo ukwiriye kwambara ikamba. Akenshi bashingira ku miterere y'umubiri w'abahatana.

Gusa uko iminsi yagiye yicuma ibintu byagiye bihinduka hongerwamo n'izindi mpamvu shingiro mu kureba ukwiriye kuba Nyampinga, imico, ubuhanga, impano hongerwamo n'ibikorwa by'ubufasha.

Ibi kandi bikorwa binyuze mu biganiro abahatanye bakora hanifashishwa Akanama Nkemurampaka aho abahatana banyura imbere yako bimurika, nako kakanagira ibyo kababaza.

Kugeza ubu amarushanwa wavuga ko ayoboye ayandi arimo Miss World, Miss Universe, Miss International na Miss Earth. Ni yo ndoto z'abakobwa benshi ku isi mu bihebeye amarushanwa y'ubwiza na cyane ko ari ku rwego rw'isi.

Ibinyamakuru bikomeye yaba mu marushanwa abera imbere mu bihugu bitandukanye n'andi ari ku rwego mpuzamahanga usanga biba biri maso kugira ngo bibe ibya mbere mu gutanga akantu ku kandi kuri aya marushanwa.

Muri ibyo ibikunze kugaruka cyane kuri aya marushanwa birimo CNN, BBC na Reuters. Bijyanye nuko amabwiriza ameze, abahatanye basabwa uburyo bw'imyitwarire bwihariye yaba mu myambarire, imikorere, imivugire, imitambukire n'ibindi.

Uwegukanye irushanwa afatwa nk'umwamikazi ugasanga anatamirizwa ikamba rikoze mu milinga inyuranye bitewe n'ubushobozi n'urwego rimaze kugeraho.

Mu bihembo bihabwa uwegukanye irushanwa ry'ubwiza harimo amafaranga atari macye, imodoka, kwishyurirwa amashuri n'ibindi.

Uretse kwegukana irushanwa, kuryitabira gusa bizana n'amahirwe arimo kubona akazi, abagufasha mu ishyirwa mu bikorwa ry'umushinga werekanye n'ibindi. Bijyana n'ubwamamare butuma benshi babona ibiraka byo kwamamaza kompanyi zitari nke

Ibyo wamenya ku mwuga w'igisirikare

Ubwiza bw'abanyarwandakazi mu nzego zose buvugisha abatari bacye bagenderera urw'imisozi igihumbi

Igisirikare kigizwe n'imitwe y'ingabo zitandukanye zirimo izirwanira ku butaka, mu kirere, mu mazi, zose ziba zirimo ibice nabyo birimo iby'ubutasi, inzobere mu birebana n'ikoranabuhanga n'ibindi bizajya n'uko isi igenda yaguka.

Aba bose usanga icyo baba baratorejwe ari ukurinda ubusugire, indahiro bashyiraho umukono nk'ibyo biyeguriye by'ubuzima bwabo, ukaba ari umwuga uri mu ikomeye ku isi, kandi n'abemera kuwinjiramo bafatwa nk'abadasanzwe.

Ariko uko iminsi igenda yicuma ibintu bigenda bihinduka ku buryo mu bihugu bimwe na bimwe usanga Ingabo z'Igihugu ziba ziri mu nshingano n'ibikorwa bindi byose bigamije kuzanira ibyiza abanyagihugu.

Bamwe unasanga bitari ngombwa ko baba mu bigo bya gisirikare, ahubwo baba mu nyubako zisanzwe bijyanirana n'inshingano zabo n'ibihe igihugu kirimo.

Ni ibintu bitari kure cyane n'uko mu Rwanda bimeze nubwo usanga bimaze gutera imbere cyane mu mikino nk'aho usanga hari ikipe y'imikino y'intoki n'amaguru zikinwa n'Ingabo z'Igihugu.

Twitege abasirikarekazi mu Rwanda mu marushanwa y'ubwiza nko muri USA?

Bishobora kuzakunda nk'uko bimaze kugerwaho mu mikino kuzabona abari n'abategarugori bari mu Ngabo z'u Rwanda mu marushanwa y'ubwiza ubwo azaba asubukuwe?

Mu minsi iza ubwo amarushanwa y'ubwiza azaba asubukuwe mu Rwanda nyuma y'uko yaherukaga kuba muri 2022, mbona abakobwa babarizwa mu Ngabo z'u Rwanda [RDF] nabo bazahabwa amahirwe yo kwiyerekana, umunsi ukazanagera tukabona uwegukanye ikamba kuko barabikwiriye kandi barashoboye nk'uko babigaragaza mu nzego zinyuranye babarizwamo.

Umunsi byabaye, ntabwo bizaba ari ibintu bidasanzwe kuko kugeza ubu mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z'Amerika bimaze iminsi biba ndetse hari na gahunda y'iki gihugu y'amarushanwa y'abakobwa babarizwa mu Ngabo zacyo y'amarushanwa y'ubwiza aho ababyifuza bose bacyitabira ukuyemo abasivile.

Kuri ubu umukobwa wambaye ikamba ry'ubwiza muri iki gihugu [Miss America 2024] akaba ari 2nd Lt Madisson Isabella Marsh waryegukanye kuwa 14 Mutarama 2024.

Ntabwo ari we mukobwa wa mbere uri mu Ngabo za Leta Zunze Ubumwe z'Amerika wegukanye ikamba kuko na Cpt Deshauna Barber yegukanye Miss USA muri 2016, iri kamba naryo rikaba riri mu yihagazeho.Nyuma yo kwegukana amarushanwa atandukanye y'ubwiza 2nd Lt Marsh ubu ni we Nyampinga wa Leta Zunze Ubumwe z'AmerikaAbanyarwandakazi bakomeje kwitabira ku bwinshi umwuga wo kurinda ubusugire bw'igihugu



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138650/twitege-kuzabona-abasirikarekazi-bo-mu-rwanda-mu-marushanwa-yubwiza-nkuko-bimeze-muri-amer-138650.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)