Nta mu-Star ngira mu bakinnyi - Umutoza wa Ra... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'imyitozo isoza iy'icyumweru bitegura guhatana na Gasogi United mu mukino w'umunsi wa 16 wa Shampiyona, Mohamed Wade utoza Rayon Sports n'umuvugizi wayo Ngabo Robben babwiye itangazamakuru ko kuba abakinnyi; Ojera, Tamale na Baale badahari bidateye impungenge ndetse bitazabuza 'Gikundiro' gutsinda.

Mohamed Wade yatangiye avuga ko atazi ibibazo bya Ojera, Tamale na Baale ati "Uko mubibona nanjye niko mbibona, ntabwo nzi ikibazo bafite, nshyize imbere gushaka intsinzi. Ndakorana n'abahari kuko niko nsanzwe, nkorana n'abahari." 

Mohamed Wade yatangaje ko yemeza ko nta mukinnyi kamara muri Rayon Sports

Yumvikanishije ko abakinnyi bose bareshya imbere ye, ati "Nta mukinnyi udasanzwe kuri njye, nta mu-Star uba mu ikipe ntoza, bose ni beza, nizeye abakinnyi bahari bazakina neza."

Ngabo Robben, Umuvugizi wa Rayon Sports na we yavuze ko abakinnyi bose Rayon Sports ifite ari beza, atanga urugero kuri Iradukunda Pascal ati "Pascal Petit Messi iyo agenda abantu bamwita umu-star kuko akinira ikipe ikomeye, umukinnyi wese wageze muri Rayon Sports aba yabaye umu-star. Abakinnyi bari hano bose ni beza, byanze bikunze tuzatsinda Gasogi United... Ubushize twayitsinze ibitego bibiri mu minota 7, ejo nabwo niyo gahunda."

Luvumbu umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri Rayon Sports nawe ari mu bakoze imyitozo ya nyuma

Kapiteni, Rwatubyaye Abdoul na we yikije ku kuba aba bakinnyi bakomoka muri Uganda badahari, avuga ko ibisubizo bihari ari byinshi.

Yagize Ati "Dufite Arsene na Hadji kandi mu mikino ibanza baradufashije cyane, navuga ko nta kibazo dufite. Hari abakinnyi bashya beza, nubwo tutabonye uburyo bwo gukinana umukino wa gicuti ubona ko bazi icyo gukora. Nyuma y'umukino wa Gasogi United nibwo tuzamenya niba tuvuga ko duhagaze neza koko cyangwa twaba dufite icyuho."

Rayon Sports izakina na Gasogi United idafite aba basore bakomoka muri Uganda nubwo bivugwa ko rutahizamu, Joackim Ojera yamaze kugera i Kigali. Ku rundi ruhande, umunyezamu, Simon Tamale yabwiye Ikinyamakuru Isimbi ko agifite ibibazo by'uburwayi bitamwemerera gukora akazi muri iyi minsi, bityo azategereza igihe abaganga bazamubwirira ko ameze neza byuzuye akabona kugaruka mu kibuga.

Mbere yo gutangira imikino yo kwishyura muri Shampiyona ya 2023-24, Rayon Sports ihagaze ku mwanya wa 4 n'amanota 27, aho irushwa amanota 6 na APR FC iyoboye Shampiyona. Ni mu gihe Gasogi United yo ihagaze ku mwanya wa 8  n'amanota 18.

Hategekimana Bonheur ashobora kubanza mu izamu rya Rayon Sports kuri uyu wa Gatanu 


Camara nawe nyuma yo gukira imvune, ni umwe mu bakinnyi bitezwe kuri uyu wa Gatanu 




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138483/nta-mu-star-ngira-mu-bakinnyi-umutoza-wa-rayon-sports-yamaze-impungenge-abafana-138483.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)