Minisitiri w'Ingabo mu Burundi yavuze ko u Rwanda rudafite ubushobozi bwo gutera Igihugu cyabo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Alain-Tribert Mutabazi aherutse kubivugira mu kiganiro yagiranye n'Itangazamakuru cyagarukaga ku ishusho y'umutekano w'Igihugu cyabo cy'u Burundi.

Muri iki kiganiro cyabaye nyuma y'uko u Burundi n'u Rwanda birebana nabi, ndetse bikaba bivugwa ko u Burundi buherutse gushyira ingabo nyinshi ku mupaka ubuhuza n'u Rwanda.

Minisitiri w'Ingabo mu Burundi, Mutabazi, yavuze ko nta gikuba cyacitse kuba barashyize ingabo ku mupaka w'u Rwanda, ndetse ko badafite ubwoba bwo kuba u Rwanda rwabatera.

Yagize ati 'Mu busanzwe abasirikare bafite uko bakora akazi kabo. Abasirikare rero kuba ku mipaka cyangwa ntibahabe ni ibintu bisanzwe cyane. Turabamenyesha ko abasirikare b'u Burundi bakora akazi neza, bagenzura imipaka neza mu nyabune hose dukorana n'abaturage, rero nta na kimwe twikanga.'

Muri iki kiganiro cyarimo na bamwe mu basirikare bo hejuru mu Burundi, bo ku rwego rw'Abajenerali, Minisitiri w'Ingabo yavuze ko u Rwanda rudafite ubushobozi bwo kuba rwakwisukira u Burundi, ngo kuko kuva cyera igisirikare cyarwo cyoroheje.

Yabivuze ubwo yagarukaga ku ifungwa ry'imipaka, avuga ko bitakozwe kuko u Burundi bufitiye ubwoba u Rwanda, ati 'si ukuvuga ko hariho ibijyanye n'ubushyamirane bwo kuba hari igihugu cyatera ikindi, kandi murabizi ko kuva na kera u Rwanda ntirwatera u Burundi kuko ntirwabishobora.'

Aravuga ibi mu gihe Perezida w'u Rwanda, Paul Kagame adahwema kuvuga ko ingabo z'u Rwanda zifite ubushobozi buhagije bwo guhangana kandi rukanesha uwo ari we wese wahirahira ashaka guhungabanya umutekano w'u Rwanda.

Ingabo z'u Rwanda kandi aho zijya mu butumwa bwo kugarura amahoro, zirahirirwa na buri wese ubona imirwanire yazo, benshi bemeza ko ziba zifite imyitozo yo ku rwego ruhanitse.



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/article/Minisitiri-w-Ingabo-mu-Burundi-yavuze-ko-u-Rwanda-rudafite-ubushobozi-bwo-gutera-Igihugu-cyabo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)