Itariki Pasiteri Ezra Mpyisi azashyingurirwaho yamenyekanye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Pasiteri Ezra Mpyisi, yatabarutse ku wa Gatandatu tariki 27 Mutarama 2024, ku isaaha ya saa cyenda nk'uko byatangajwe n'umuryango we.

Nk'uko tubikesha gahunda y'umuryango wa nyakwigendera, ikiriyo cyo kumwibuka kiri kubera i Rebero mu Mujyi wa Kigali, ahazwi nko kuri Panorama Hope Gardens kuva uri uyu wa Mbere tariki 29 Mutarama 2024, kikazasozwa no kwizihiza ubuzima bwe bizaba tariki 03 Gashyantare muri Kaminuza y'Abadivantisiti izwi nka UNILAK.

Ku munsi uzakurikiraho ubwo hazaba ari tariki 04 Gashyantare, hazaba imihango yo kumuherecyeza izabimburirwa n'isengesho ryo kumusabira rizabera muri AUCA i Masoro ubundi habeho kumuherecyeza bwa nyuma mu irimbi rya Rusororo.

Uyu mukambwe wabaye inyangamugayo mu buzima bwe, akarangwa no gutanga inyigisho zafashije benshi guhinduka mu buzima bwo gukunda Imana, yavutse mu 1922, akaba yaratabarutse afite imyaka 102, aho yabaye umupasiteri wa mbere ukuze wabayeho mu Rwanda.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Itariki-Pasiteri-Ezra-Mpyisi-azashyingurirwaho-yamenyekanye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)