Igipimo cyubumwe nubwiyunge cyazamutseho 12... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Mutarama 2024, mu kiganiro yatanze mu Nama y'Igihugu y'Umushyikirano yabereye muri Kigali Convention Center, cyagarutse ku rugendo rw'Ubumwe n'Ubwiyunge rw'u Rwanda mu myaka 30 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe.

Muri iki kiganiro, Minisitiri Dr Bizimana yavuze ko politiki y'irondabwoko yimakajwe n'abategetsi b'u Rwanda nyuma y'ubwigenge, itahagarariye mu gihugu gusa ahubwo yageze no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu myaka ya 1980.

Icyo gihe bikozwe n'ubutegetsi bw'u Rwanda ku bufatanye na Leta ya RDC, hashinzwe ishyirahamwe ryitwaga Magrivi [Mutuelle des Agriculteurs des Virunga] muri Rutshuru na Masisi.

Yagize ati 'Ryari ryubakiye kuri ya ngengabitekerezo ya rubanda nyamwinshi yakoreshwaga mu Rwanda. Ingaruka zayo zikaba zigikomeje no muri ibi bihe turimo.'

Minisitiri Dr Bizimana yavuze ko mu mateka y'u Rwanda, ubumwe bw'Abanyarwanda bwari umusingi igihugu cyubakiyeho haba mu mibereho, mu mibanire ndetse n'imiyoborere.

Yavuze ko ubwo bumwe bwasenywe n'Abakoloni kubera inyungu zabo maze bimakaza politiki y'irondabwoko ya "Mbatanye mbategeke''.

Ati 'Leta zayoboye u Rwanda nyuma y'ubwigenge, zimitse politiki ishingiye ku bumwe bw'abo zitaga rubanda nyamwinshi, yatanyije Abanyarwanda mu buzima bwabo bwose, zinimika irondakarere ritonesha aho abategetsi bakuru bakomokaga.'

Minisitiri Dr Bizimana yavuze ko uburezi bwo mu Rwanda rw'icyo gihe bwakoreshejwe mu gutanya Abanyarwanda, irondakoko n'irondakarere mu mashuri bishyirwa mu itegeko.

Ni itegeko ryahaga Minisitiri ushinzwe Uburezi, ububasha bwo gushyira 5% abo ashaka mu myanya. Icyo gihe Perefegitura za Gisenyi na Ruhengeri zihariraga 65% mu mashuri no mu kazi.

Ati 'Iyi mitegekere ishingiye kuri politiki y'igitugu no gutanya Abanyarwanda ni yo yatumye hagati ya 1990 na 1994 Leta ya MRND n'abo babyumvaga kimwe bibumbira mu gatsiko bise Hutu Power aho gushyira imbere ubumwe bw'Abanyarwanda, bashishikariza abaturage bamwe kwica abandi, bahitana Abatutsi barenga miliyoni mu mezi atatu gusa.'

Minisitiri Dr Bizimana yavuze ko Jenoside yahagaritswe na FPR Inkotanyi mu 1994 ariko yasigiye u Rwanda ibibazo by'ingorabahizi.

Byarimo ubwinshi bw'abakoze Jenoside bagombaga gufatwa no gucirirwa imanza, abacitse ku icumu rya Jenoside basabaga ubutabera buboneye kandi bwihuse.

Hari kandi Abanyarwanda barenga miliyoni 2 bari barahungiye mu bihugu bihana imbibi n'u Rwanda, abari baravanywe mu byabo, inkomere, imfubyi n'abana baburanye n'ababyeyi, bikajyana n'ibikomere byo ku mubiri no ku mutima.

Muri iki kiganiro yatanze, yavuze ko 'mu mateka y'u Rwanda, ubumwe bw'Abanyarwanda bwari umusingi u Rwanda rwubakiyeho haba mu mibereho, mu mibanire no mu miyoborere. Kubera inyungu zabo abakoloni barabusenye bimakaza politiki y'irondabwoko ya mbatanye mbategeke."

Yagaragaje ko Gacaca yagize uruhare rukomeye mu kuzamura ubumwe bw'Abanyarwanda nk'uko byagaragajwe mu 2018 n'ubushakashatsi bwakozwe ku ruhare rwazo mu kubanisha Abanyarwanda.

Buriya bushakashatsi bwagaragaje ko 83% by'abemeye uruhare rw'abo muri Jenoside babisabiye imbabazi baniyemeza gutandukana burundu n'ingengabitekerezo yayo.

Ni mu gihe 85% b'abiciwe bagize ubutwari bwo kubana neza n'ababiciye no gutanga imbabazi 'n'ubwo yari amahitamo atoroshye'.

Bizimana yashimangiye ko igipimo cy'ubumwe n'ubwiyunge mu banyarwanda cyagiye kizamuka buri mwaka. Ashingiye ku bushakashatsi bwo mu 2010, yavuze ko icyo gihe igipimo cyari kuri 82.3%, n'aho mu 2015 kigera kuri 92.5% n'aho mu 2020 bigera kuri 94.7%. Ibi bisobanuye ubwiyongere bwa 12.4 mu gihe cy'imyaka 10.

Bizimana yavuze ko 'ibi ntibyikoze byavuye ku miyoborere myiza y'u Rwanda'. Yavuze ko igipimo cy'ubumwe n'ubwiyunge kigaragaza ko 99% by'abanyarwanda bemeza ko bashyize imbere ubunyarwanda bakanakomera ku ndangagaciro zibwimakaza.

Yavuze ko 94.6% by'abanbyarwanda bemeza ko basobanukiye amateka igihugu cyanyuzemo n'aho 97.1% bemeza ko babanye neza n'abaturanyi.

Ubushakashatsi bwa RGB bwo mu 2023, bwo bwerekanye ko Abanyarwanda 93.73% bishimira icyizere bafitiye inzego z'umutekano.

Kuri Minisitiri Bizimana, ni ubwa mbere mu Rwanda abaturage bibonamo inzego z'umutekano bakorana umunsi ku munsi 'zitabahutuza'.

Bizimana yavuze ko igipimo cy'ubumwe n'ubwiyunge cyazamutse kubera ibyemezo bya Politiki byafashwe birimo: Kuvanaho indangamuntu zanditseho amako zatanyaga abanyarwanda, gusubiza abantu imitungo no gusaranganya amasambu;

Gushyiraho Ingabo z'u Rwanda zirimo n'abahoze mu Ngabo zakoze Jenoside, gushyiraho imirimo nsimburagifungo ifasha kugorora abihannye bagasaba imbabazi, gushyiraho inzego zirwanya ruswa n'akarengane, kwegereza ubuyobozi abaturage no kwifashisha umuco nyarwanda.

Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana, yatanze ikiganiro ku rugendo rw'ubumwe n'ubwiyunge bw'Abanyarwanda 

Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w'u Rwanda 2016 ari mu bitabiriye Inama y'Igihugu y'Umushyikirano 


Minisitiri w'Urubyiruko n'iterambere ry'ubuhanzi, Dr Utumatwishima 

Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya Kepler, Nathalie Munyampenda ari kumwe na Fiona Kamikazi ushinzwe itumanaho no kumenyekanisha ibikorwa muri I&M Bank


Uhereye ibumoso: Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Dr Uwamariya Valentin; Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa na Minisitiri w'Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore Â 

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda, Alain Mukuralinda niwe wayoboye ibiganiro by'Umunsi wa Kabiri w'Inama y'Igihugu y'Umushyikirano 

Umuyobozi w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Imiyoborere, RGB, Dr Usta Kayitesi


Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango FPR Inkotanyi, Wellars Gasamagera


Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga aganira n'Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw'Akarere muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Gen (Rtd) James Kabarebe







Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Dr Vincent Viruta [Uri iburyo] aganira n'Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere (RDB), Francis Gatare














Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze umunsi wa kabiri w'Inama y'Igihugu y'Umushyikirano



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138986/igipimo-cyubumwe-nubwiyunge-cyazamutseho-124-mu-myaka-10-ishize-min-bizimana-138986.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)