Ibitaramo bya Kigali Jazz Junction byarengeye... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi bitaramo byatanze ibyishimo ku banyarwanda n'abandi bagiye babyitabira mu bihe bitandukanye, aho byaberaga cyane muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

Bisa n'ibyashyizweho akadomo n'igitaramo Shengero Aline Sano [Alyn Sano] na Andrew Ojambo [Daddy Andre] bakoreye muri Camp Kigali, tariki 31 Werurwe 2023.

Bari babanjirijwe n'igitaramo cya Kigali Jazz Junction, cyabaye tariki 24 Gashyantare 2023 cyaririmbye Kidumu wo mu Burundi, B2C ndetse na Confy. 

Cyari cyahariwe abakundana, mu rwego rwo kwizihiza umunsi wa 'Saint Valentin' mu buryo bwihariye. Itike ya menshi yari ibihumbi 280 ku meza y'abantu umunani.

Kuva icyo gihe abakunzi b'ibi bitaramo ntibongeye kubibona. Mu kiganiro n'itangazamakuru ku wa Mbere, umuyobozi muri RG Consult Inc itegura ibi bitaramo, Irakoze Arlette yavuze ko batireganyije itegurwa ry'ibi bitaramo, ahubwo hari ibyo bari bamaze igihe berekejeho amaboko.

Yavuze ati '[…] Abakunda Kigali Jazz Junction ntabwo twabyibagiwe, ariko ntabwo dukora ibintu bya RG Consult gusa, hari n'abandi bakiriya tugira batandukanye, rero bisa n'aho tutarabona umwanya uhagije, ariko turabizirikana, igihe gikwiye tuzongera kubabwire ibigendanye na Kigali Jazz Junction.'

Irakoze Arlette yavuze ko muri iki gihe bamaze badategura ibitaramo bya Kigali Jazz Junction, bashyize mu bikorwa igitekerezo cyo gutegura irushanwa bise 'Byina Rwanda' rizahuza ababyinnyi batandukanye bo mu Rwanda, kandi rizahemba ibyiciro bitatu.

Uyu mukobwa yavuze ko bagiye bakorana n'ababyinnyi mu bihe bitandukanye mu bitaramo bya Kigali Jazz Junction n'ahandi babona uburyo impano y'abo ikwiye gutezwa imbere, biyemeza gutegura irushanwa ngaruka mwaka rizajya ribahuza.

Yavuze ati 'Muri rusange RG Consult turi ikigo gikora n'ibijyanye no guteza imbere imyidagaduro muri rusange, ni ukuvuga ngo ntabwo dufite ahantu hamwe tubimbiye ku buryo tutajya ahandi.

Niyo mpamvu tugereza kugirango abari mu ruganda rw'imyidagaduro turebe ukuntu twabateza imbere, ababyinnyi bafashe igice kinini, rero ikintu ni ikintu gikomeye twagombaga kwibuka, rero niyo mpamvu tudahagarara ku bahanzi gusa.'

Abashaka guhatana muri iri rushanwa bazatangira kwiyandikisha guhera muri Werurwe 2024. Ushaka guhatana yifata amashusho y'amasegonda 90' ubundi akohereza ku rubuga rwateguwe.

Bazahatana mu byiciro; Traditional Cultural Dance (Muri iki cyiciro hazahatana umuntu umwe, itsinda ry'abantu babiri cyangwa se abandi); Contemporary Creative Dance (Muri iki cyiciro harebwa cyane ababyinnyi Fusion, Afro n'ibindi) ndetse na Urban&Modern Dance (Hazarebwa ababyina Afrobeat, Rumba, Kizomba, Afrobeat, Zouk, Ballet n'ibindi).

Ababyinnyi 15 nibo bazagera m cyiciro cya nyuma, ndetse bazahabwa amahugurwa abazafasha mu rugendo rw'abo rwo gukuza impano.

Aba 15 bazahita binjira mu cyiciro cyo gutorwa mu matora azabera kuri Internet ndetse no kuri SMS, mu rwego rwo guha urubuga abafana babo.

Muri buri cyiciro, hazahembwa uwahize abandi ahabwe Miliyoni 5 Frw. Ni mu gihe uzahiga abandi mu kubyina imbyino zinyuranye azahembwa studio y'umuziki irimo ibikoresho byose bigezweho bizamufasha gukuza impano ye mu kubyina; mu gihe cy'ukwezi kumwe kandi azajya ahabwa ibihumbi 500 Frw (bivuze ko ku mwaka azakira Miliyoni 6 Frw).

 

Mu 2022, umunyamuziki Slaï yatanze ibyishimo muri Kigali Jazz Junction


Lilian Mbabazi yamaze urukumbuzi abitabiriye Kigali Jazz Junction mu 2022


Mu 2019, umuhanzikazi Teta Diana yataramiye abitabiriye Kigali Jazz Junction


Muri Werurwe 2023, Kidumu yabanje gusabana n'abakunzi be mbere y'uko abataramira


Mu 2023, B2C bo muri Uganda bataramiye i Kigali 


Ubwo mu 2023, Confy yaririmbaga muri Kigali Jazz Junction










Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139227/ibitaramo-bya-kigali-jazz-junction-byarengeye-he-139227.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)