Jason Statham ntashaka kugereranywa n'abandi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umwongereza kabuhariwe muri filime, Jason Statham, benshi bahaye akabyiniriro ka 'Transporter', yatangiye umwaka wa 2024 aha abakunzi be impano ya filime nshya y'imirwano yitwa 'The Beekeper', ari nayo yazamuye amagambo menshi ku mbuga nkoranyambaga aho benshi batangiye kumugereranya na Keanu Reeves ukina filime zaciye ibintu za 'John Wick'.

Jason Statham afite filime nshya iherutse gusohoka yitwa 'The Beekeeper'

Mu kiganiro Jason Statham yagiranye na The Guardian cyagarukaga kuri filime ari gutegura yitwa 'Levon's Trade' azahuriramo n'icyamamare Sylvester Stallone, yagarutse kubyo amaze iminsi abona byabamugereranya n'abandi bakinnyi ba filime aho bamwe bavugaga ko uburyo arwanamo muri filime bimaze gusubira inyuma aho asigaye arushwa n'abarimo Keanu Reeves.

Abifata nk'agasuzuguro iyo abanye abantu bamugereranya n'abandi bakinnyi ba filime

Mu magambo ye Jason Statham yagize ati:''Ni kenshi mbona abangereranya n'abandi bakinnyi ba filime ariko sibyo, mbifata nko gusuzugurwa kuko ababikora ntabwo baba bazi imbaraga dushyiramo cyangwa ibyo tunyuramo dukina filime. Kuvuga ko runaka andusha cyangwa ndusha runaka simbishyigikiye kuko nizera ko buri wese afite ubumenyi bwihariye arusha undi''.

Yatangaje ko amaze kurambirwa kubona abakoresha imbuga nkoranyambaga bamugereranya

Jason Statham w'imyaka 56 umaze imyaka irenga 25 akina filime yakomeje agira ati: ''Maze kurambirwa ibyo biganiro bingereranya n'abandi bakinnyi. Abafana bagomba kureka ibi kuko hari igihe bibangamira twebwe cyangwa bikaduca intege. Sinzi uko abandi babifata gusa njyewe ndabyanga ni nayo mpamvu mbasaba ko barekeraho kujya bangereranya ahubwo bakanyereka ibyo bifuza muri filime zanjye''.

Statham yasabye abafana ba filime ko barekera aho kumugereranya n'abandi

Uyu mugabo wanditse izina muri filime zitandukanye zirimo nka 'The Meg', 'Transporter', 'Expendables', 'Italian Job', n'zindi, yasoje avuga ko abafana ba filime barangwa no guhanganisha cyangwa kugereranya abakinnyi bazo bakwiye kureka uyu muco ahubwo bakajya bakora ibindi byafasha kuzamura abikinnyi ba filime bakunda.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139236/jason-statham-ntashaka-kugereranywa-nabandi-bakinnyi-ba-filime-139236.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)