Hagaragajwe umubare wo hejuru w'Abanyarwanda barwaye inzoka zo mu nda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi mibare yatangajwe ubwo u Rwanda, binyuze muri RBC, rwafatanyaga n'isi kuzirikana ububi bw'indwara zititaweho no kurebera hamwe n'abafatanyabikorwa barwo uko zarwanywa zikava mu Banyarwanda burundu.

Iyi mibare y'abantu 41% bafite indwara z'inzoka zo mu nda, abagera muri 48%, ni abakuru, batajya bita kuri izi ndwara.

U Rwanda rusanganywe intego y'uko bitarenze umwaka wa 2030 ruzaba rwaraciye izo ndwara burundu.

Umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya indwara zititaweho ni umunsi wihariye wo gukangurira abaturage kugira isuku mu buryo bwose.

Mu Rwanda wabereye mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro.

Kuba Abanyarwanda bagera cyangwa barenga gato ijanisha rya 41% bafite inzoka zo mu nda ni ikimenyetso gikomeye cy'uko isuku yabo ari nke mu migirire ya buri munsi ya benshi muri bo.

Si inzoka zo mu nda gusa zazahaje abaturage ahubwo hari n'izindi zose hamwe zikubiye mu kiswe Indwara zititaweho.

Nke muri zo ni urushwima, imidido, igicuri, ibibembe, amavunja, n'izindi.

Tugarutse ku nzoka zo mu nda, RBC ivuga ko ikomeje guha abaturage ibinini by'inzoka bigenewe abana n'abantu bakuru kugira ngo izo nzoka zipfe ariko urugendo ruracyari rurerure.

Ibi binini byagize akamaro kuko mbere imibare y'abafite izo nzoka yageraga kuri 60%.

Guverinoma y'u Rwanda kandi ikorana n'abajyanama b'ubuzima n'abarimu kugira ngo bahe abana imiti y'inzoka n'abantu bakuru kandi bakorerwe ubukangurambaga kugira ngo bemenye ububi bw'izi ndwara, uko zandura n'uko bazirinda abantu.



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Hagaragajwe-umubare-wo-hejuru-w-Abanyarwanda-barwaye-inzoka-zo-mu-nda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)