Byinshi ku munyamerikakazi Maria Branyas ukuz... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubuzima, ni impano itangwa n'Imana ariko kandi akaba amahirwe atagirwa na buri wese. Kuri benshi, kugira imyaka irenga 100 ni inzozi ndetse bikaba n'igitangaza kitagikunze kugaragara kenshi uko imyaka igenda yicuma.

Maria Branyas Morera ufatwa nk'umuntu mukuru kuruta abandi ku isi mu 2024, yabonye izuba ku ya 4 Werurwe 1907, avukira i San Franscisco muri California. Uyu, yabyawe na  Joseph Branyas Julia witabye Imana mu 1915 ku myaka 38 gusa y'amavuko, naho nyina Teresa Morera Laque akitaba Imana mu 1968 afite imyaka 88. Umuryango wa Morera wimukiye muri Espagne habura umwaka umwe ngo avuke.

Mu 1915 ubwo bari mu rugendo bajya gutura muri Catalonia, Branyas yaje gutakaza ubushobozi bwo kumvisha ugutwi kumwe nyuma yo guhanuka akina na basaza be. Muri urwo rugendo ni naho se yapfiriye maze nyina ashaka undi mugabo.

Branyas yaje gushyingirwanwa na Joan Moret, inzobere mu kubura ibibazo bya trauma maze babyarana abana batatu. Mu ntambara ya Espagne, Maria Branyas yahawe akazi ko kuba umuforomo akorana n'umugabo we mu bitaro bya Trujillo.

Ku munsi w'ubukwe bw'aba bombi, nyuma y'amasaha menshi bamutegereje, bamenye ko padiri wabo yitabye Imana mu buryo butunguranye. Kuri urwo rusengero, nta terefone yari ihari yo guhamagara undi muntu ngo abasezeranye, nuko baguma mu modoka bibaza uko bashaka undi. Branyas yemeye iterambere mu ikoranabuhanga kuva icyo gihe, yakira ibijyanye n'imbuga nkoranyambaga n'itumanaho rigezweho.

Nyuma, Branyas yaje gukomeza kuba umuforomo n'umwunganizi w'umugabo we mu bitaro yari akuriye bya Joseph Trueta kugeza yitabye Imana mu 1976.

Muri za 1990, yazengurutse mu bihugu bitandukanye yibera mu bijyanye no gusoma, kudoda n'umuziki. Yacuranze gitari kugeza atakibishoboye ku myaka 108. Kurubu akoresha uburyo bwo kwandika kugira ngo abashe kumvikana n'abandi kuko ntacyumva neza.

Afite abuzukuru 11 n'abuzukuruza, mu gihe umuhungu we mukuru aherutse kwicwa n'impanuka muri Kanama 2023.

Ejobundi mu 2020, Branyas yabaye umuntu mukuru wabashije kurokoka icyorezo cya COVID-19 cyibasiraga abakuru ku kigero cyo hejuru bijyanye n'ubundi burwayi bukunze kubataka ku myaka yabo.

Mu rwego rwo kumuha icyubahiro akwiye, ikigo cy'igihugu cy'ubushakashatsi muri Espagne cyakoze ubushakashatsi ku ngaruka za coronavirus ku bantu bakuru bibera mu ngo, maze ibwitirira uyu mukecuru bwitwa 'Project Branyas.'

Branyas yagizwe ku mugaragaro umuntu wa mbere ukuze kuruta abandi ku isi ku ya 17 Mutarama 2023 nyuma y'urupfu rwa Rucile Randon wakomokaga mu Bufaransa. 

Yabaye kandi umuntu mukuru cyane wigeze gutura muri Espagne ku ya 21 Mata 2023 nyuma y'urupfu rwa Ana María Vela Rubio, ndetse n'umwimukira ukuze kurusha abandi bose ku ya 14 Gicurasi 2023 nyuma y'uko Tekla Juniewicz yitabye Imana.

Aherutse no kwifashishwa mu bushakashatsi bwa siyansi mu birebana n'ibibazo yagize mu bushobozi bwo kwibuka bijyanye n'imyaka ye iruta iy'abandi bose.

Kubera ko akibasha no gukoresha urubuga rwa Twitter, Branyas aherutse kwandika ubutumwa yishimye gutangira undi mwaka mushya, aboneraho no kwibutsa abantu ko ubuzima nta muntu n'umwe ubuhorana ari nayo mpamvu ubufite akwiye kubwishimira.

Reba amwe mu mafoto ya Maria Branyas Morera:














Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139203/byinshi-ku-munyamerikakazi-maria-branyas-ukuze-kuruta-abandi-ku-isi-amafoto-139203.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)