Biravugwa ko Abasirikare b'u Burundi bakomeje gupfa umusubirizo mu rugamba rwa M23 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakuru avuga ko kuri iki Cyumweru tariki 28 Mutarama 2024, imirwano ikarishye yahuje M23 na FARDC ifatanyije n'abasirikare b'u Burundi n'umutwe wa FDLR.

Mu marembo ya Sake mu gace kakunze kugenzurwa na M23, aho bivugwa ko uruhande rwa FARDC rwagabye igitero gikomeye kuri M23, ariko basanga uyu mutwe witeguye.

Uru rugamba kandi rwarimo abasirikare benshi b'u Burundi, bari muri Batayo ya karindwi ya TAFOC bari ku gasozi ka Muremure, aho zakijijwe n'amaguru nyuma y'uko M23 ibakijeho umuriro.

Amakuru avuga ko abasirikare batanu b'u Burundi bahise bagwa aho, barimo ufite ipeti rya Captain witwa Euphrem Niragira, uri mu babashije kumenyekana.

Bivugwa kandi ko umutwe wa M23 wongeye gufata ibikoresho byinshi byasizwe n'uruhande bahanganye, gusa uyu mutwe ukaba waryumyeho ukaba wirinze gutangaza byinshi.

Ibi bitero bibaye nyuma y'igihe mu gace ka Mweso hakomeje kuba isibaniro, aho FARDC n'abo bafatanyije bahagabye ibitero simusiga birimo n'iby'indege z'intambara, byanahitanye inzirakarengane z'abaturage.

Umutwe wa M23 wakunze kuvuga ko uzihorera kuri ibi bitero byari gutwara ubuzima bw'abasivile benshi, ndeste ko ugiye guhiga bukware imbunda ya rutura yari iriho yifashishwa.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/article/Biravugwa-ko-Abasirikare-b-u-Burundi-bakomeje-gupfa-umusubirizo-mu-rugamba-rwa-M23

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)