Barinze ifaranga ryabo! Ibyamamare 10 bidakoz... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi bihindura isura iyo bigeze ku byamamare dore ko bo usanga banatunze amafaranga menshi. Bamwe mu bagabo bafite amazina akomeye mu myidagaduro bagiye bagaragaza impamvu bahisemo kudashaka abagore gusa bahuriza ku mpamvu zirimo nko kuba batizera igitsinagore, gutekereza ko abagore babakurikiranyeho ifaranga n'ubwamamare ntarukundo babafitiye.

Dore ibyamamare 10 by'i mahanga byanze gushaka abagore mu rwego rwo kurinda imitungo yabo:

1. Leonardo DiCaprio

Icyamamare muri Sinema, Leonardo DiCaprio wubakiye izina kuri filime ya 'Titanic', azwiho kuba yarateye umugongo ibyo gukora ubukwe. Uyu mugabo w'imyaka 50 ukunze kuvuga ko yikundira abakobwa bari munsi y'imyaka 25, mu 2014 yavuze ko adashaka gukora ubukwe kuko abizi ko umukobwa wese umugannye aba yishakira ubwamamare n'ifaranga gusa ngo iyo aza kuba atari umusitari ntiyari kurenza imyaka 35 atararushinga.

2. Rick Ross

Umuraperi w'icyamamare akaba n'umushoramari, William Leonard Roberts uzwi cyane nka Rick Ross mu muziki, nawe ntakozwa ibyo kurushinga. Uretse kuba yarabyigaramye ku mugaragaro, anakunze kubigarukaho mu ndirimbo ze. Uyu muraperi w'imyaka 47, avuga ko atizera muri rusange ibintu bijyanye n'ubukwe ndetse we avuga ko ari imihango y'abazungu bigishije abirabura.

3. Jamie Foxx

Umunyarwenya akaba n'umukinnyi wa filime w'icyamamare afatanya n'umuziki, Jamie Foxx, ukundwa n'igistina gore, ari mu byamamare bitumva neza akamaro ko gushaka. Uyu mugabo w'imyaka 56 yigeze gutangariza Oprah Winfrey mu kiganiro bagiranye, amubwira ko impamvu atemera iby'ubukwe ari uko yakuriye mu muryango ababyeyi be baratandukanye kera. Ngo yakuze abona ko ibyo gushaka atari ibyo kwizera ahitamo kubyara kuko yifuzaga kuba umubyeyi.

4. Bill Hemmer

Umunyamakuru w'icyamamare Bill Hemmer w'imyaka 59 uzwi cyane mu kiganiro 'America's Newsroom' kuri televiziyo ya Fox, nawe yahisemo kudashaka umugore ku mpamvu y'uko adashaka ko yazakora gatanya maze umugore agatwara kimwe cya kabiri cy'umutungo we yakoreye igihe kinini.

5. Diddy

Umuraperi w'icyamamare akaba n'umuherwe Sean Combs uzwi ku mazina nka P.Diddy, Diddy, Puffy, n'ayandi. Nubwo atunze agatubutse ariko yagize ubwoba bwo gushaka umugore ngo atazakamumaraho. Yagiye agira abakunzi benshi bamaranye igihe ndetse anafite abana 4 gusa ibyo gukora ubukwe yarabyanze. Ibi biri no mu byamutandukanije na nyakwigendera Kim Porter wamubyariye abana babiri gusa akanga ko bakora ubukwe.

6. Dan Levy

Umukinnyi wa filime akaba anazandika ,Dan Levy ukomoka muri Canada akaba n'umwana w'umunyarwenya w'icyamamare Eugene Levy, nawe yateye ishoti ibyo kurushinga. Levy wanigeze kuba 'Sexiest Man Alive' mu 2020, yavuze ko ubuzima abayemo atabuzanamo umugore.

7. 50 Cent

Curtis Jackson umuraperi akaba n'umukinnyi wa filime uherutse gutungurana avuga ko atazatera akabariro mu 2024, asanzwe n'ubundi yaranze gushaka umugore. 50 Cent yavuze ko kuba afite umwana bimuhagije adakeneye kuzana umugore kuko ngo yazamurushya cyangwa akaza amushakaho ifaranga.

8. Owen Wilson

Umunyarwenya akaba n'umukinnyi wa filime Owen Wilson w'imyaka 55 y'amavuko, mu 2018 yabwiye ikinyamakuru People Magazine ko ntagahunda afite yo gushaka umugore kuko adashaka umuntu wazaza mu buzima bwe afite izindi mpamvu zitari urukundo. Yatanze urugero rw'ibyabaye ku muvandimwe we Luke Wilson washatse umugore akamwaka gatanya rugikubita ndetse akanajyana imitungo ye.

9. Colin Farrell

Umukinnyi wa filime ukomeye i Hollywood, Colin Farrell yahisemo gushaka umwana aho gushaka umugore. Avuga ko atizera igitsina gore bitewe nuko ngo kuva yamenyekana ntawe barahura umukunda bya nyabyo ahubwo ngo bose usanga bamushakaho ibyo afite.

10. Matt Dillon

Ku myaka 59 umukinnyi wa filime Matt Dillon ntarashaka umugore ku mpamvu avuga ko ari 'ukwirinda' ibyamubaho igihe arushinze. Aha avuga ko ibya gatanya no kugabana imitungo abitinya bityo akaba yaranze gushaka umugore ndetse we anavuga ko iby'urukundo nabyo atabyizera.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138497/barinze-ifaranga-ryabo-ibyamamare-10-bidakozwa-ibyo-gushaka-abagore-138497.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)