Ada Claudine uyoboye i Rubavu yashyize hanze... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ada Claudine ukunzwe mu ndirimbo "Witinya" na "Data arihagije", arakataje mu gukora indirimbo zikubiye kuri Album ya 3. "Imana yacu" yasohoye, ni imwe mu ndirimbo eshanu aherutse gufatira amashusho. Iracurangitse ndetse iraririmbitse dore ko yayifashijwemo n'abacuranzi n'abaririmbyi b'abahanga nka Marvine, Lydia, Tresor, Bonheur n'abandi.

Akarere ka Rubavu kazwiho kuba karibarutse impano zikomeye mu muziki wa Gospel, gusa abenshi bagiye bajya gutura i Kigali no hanze y'u Rwanda. Mu baramyi bakomeye bakomoka i Rubavu hari Patient Bizimana, Dominic Ashimwe, Gikundiro Rehema n'abandi. Kuri ubu ibendera ry'umuziki wa Gospel muri Rubavu rifitwe na Ada Claudine.

Ada Claudine tuvuga ni izina rikomeye mu Rwanda mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, akaba azwi mu ndirimbo zitandukanye zafashe bugatwe imitima y'abatari bacye, zirimo; 'Nkwiye kujyayo', 'Iby'Imana ikora', 'Data arihagije', 'Tuzafatanya n'ibizima', n'izindi.

Ada Claudine uzwi nka Mama Keza, aherutse gukora igitaramo yafatiyemo amashusho y'indirimbo eshanu. Ni ndirimbo azagnda ashyira hanze imwe ku yindi. "Witinya" niyo yabimburiye izindi, akaba yakurikijeho iyo yise "Imana yacu".

Ada Bisabo Claudine niyo mazina ye yose, gusa benshi bakunda kumwita ABC (Impine y'amazina ye atatu). Yavukiye muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo, tariki ya 5/7/1987. Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya 2 cya Kaminuza mu ishami ry'icungamutungo yahawe na Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK).

Asengera mu itorero rya Zion Temple Rubavu, akaba yaratangiye kuririmba afite imyaka 7 y'amavuko muri korali y'abana muri Kiriziya Gaturika. Ku myaka 12 yatangiye kuririmba muri korali y'abakiri bato muri Nazarene Church Kicukiro.

Yakomeje kuririmba mu bigo by'amashuri yisumbuye kandi hose yabaga ari umuyobozi w'indirimbo (Conductrice). Mu 2009 ni bwo yatangiye kwandika indirimbo atangira no kuzitoza abandi. Yaje gufasha amatsinda, amakorali n'abaririmbyi ku giti cyabo bo mu Rwanda, Congo no mu Burundi ubwo yari amaze gutorerwa kuyobora GBU-ULK.


Ada Claudine yashyize hanze indi ndirimbo iri kuri Album ye ya 3

REBA INDIRIMBO NSHYA "IMANA YACU" YA ADA CLAUDINE





Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139183/ada-claudine-uyoboye-i-rubavu-yashyize-hanze-indirimbo-imana-yacu-iri-kuri-album-ya-3-vide-139183.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)