Ababyinnyi bashyiriweho irushanwa 'Byina Rwan... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi Sosiyete yamenyekanye mu gutegura ibitaramo ngaruka kwezi bya Kigali Jazz Junction ndetse muri iki gihe bari kwitegura gukora igitaramo bise Kigali Praise Fest.

Iri rushanwa batangaje rizatangira muri Werurwe 2024, kandi rizabera mu Ntara enye ndetse n'Umujyi wa Kigali, hashakishwa ababyinnyi 15 bazajya mu mwiherero 'Boot Camp' uzarangira binjira mu guhatana ku munsi wa nyuma w'irushanwa.

Iri rushanwa ngaruka mwaka rigamije kuvumbura impano mu babyinnyi, gushyigikira abiyumvamo impano yo kubyina, kugaragaza kubyina nk'umwe mu myuga yateza mbere umuntu, kandi hagamijwe guhangira akazi urubyiruko.

Haranatekerezwa uko ababyinnyi n'abandi bazitabira iri rushanwa bazafashwa kubyaza umusaruro impano z'abo zishamikiye ku kubyina ndetse no gufasha n'abandi bo mu bihugu bitandukanye by'u Rwanda gukunda kubyina.

Mu kiganiro n'itangazamakuru kuri uyu wa Mbere, tariki 29 Mutarama 2024, Remmygious Lubega washinze RG Consult, yavuze ko bafite icyizere cy'uko iri rushanwa rizagaragaza impano zihishe muri benshi zitigeze zigaragara.

Yavuze kandi ko igihe ari iki. Ati "Turi hano kugirango ibi byose bishoboke binyuze mu bufatanye n'abandi barimo ababyinyi, itangazamakuru n'abandi bose. Kubyina ni kimwe mu bintu bishimisha benshi, wabikora wishimisha nka siporo, kandi ni kimwe mu bikorwa urubyiruko rwinshi rwisangamo."

Abashaka guhatana muri iri rushanwa bazatangira kwiyandikisha guhera muri Werurwe 2024. Ushaka guhatana yifata amashusho y'amasegonda 90' ubundi akohereza ku rubuga rwateguwe.

Bazahatana mu byiciro; Traditional Cultural Dance (Muri iki cyiciro hazahatana umuntu umwe, itsinda ry'abantu babiri cyangwa se abandi); Contemporary Creative Dance (Muri iki cyiciro harebwa cyane ababyinnyi Fusion, Afro n'ibindi) ndetse na Urban&Modern Dance (Hazarebwa ababyina Afrobeat, Rumba, Kizomba, Afrobeat, Zouk, Ballet n'ibindi).

Umuyobozi Mukuru wa RG Consult, Irakoze Arlette yavuze ko bagize igitekerezo cyo gutangiza iri rushanwa nyuma yo kubona ko ababyinnyi basa n'abibagiranye mu ruhando rw'imyidagaduro.

Ati "Hari ukuntu ubona ko ababyinnyi basa n'aho birengagijwe, kandi rwose, iyo abantu bizihiwe barabyina. Nonese murumva abo babyinnyi tudakwiriye kureba icyo twabakorera, niyo mpamvu twabibutse, ariko noneho biri no mu murongo wacu w'ibikorwa dusanzwe dukora, iki ni kimwe mu bikorwa dutangaje, ariko urugendo ruracyakomeje."

Herniette yavuze ko nyuma yo gutanga ibihembo ku bazahita abandi, bazakomeza kubakurikirana umunsi ku munsi babafasha kwisanga ku isoko, ariko nako babungura ubumenyi.

Ati "Tuzakomeza kubungura ubumenyi, kugirango impano z'abo bazibyaze umusaruro. Iyo urebye ibijyanye n'imyidagaduro mu Rwanda, usanga abantu babikora kugirango bishimishije, usanga ababyeyi badashyigikira abana.... tuzabashyigikira, tuzaba ahantu babakurikirana…"

Ababyinnyi 15 nibo bazagera m cyiciro cya nyuma, ndetse bazahabwa amahugurwa abazafasha mu rugendo rw'abo rwo gukuza impano.

Aba 15 bazahita binjira mu cyiciro cyo gutorwa mu matora azabera kuri Internet ndetse no kuri SMS, mu rwego rwo guha urubuga abafana babo.

Muri buri cyiciro, hazahembwa uwahize abandi ahabwe Miliyoni 5 Frw. Ni mu gihe uzahiga abandi mu kubyina imbyino zinyuranye azahembwa studio y'umuziki irimo ibikoresho byose bigezweho bizamufasha gukuza impano ye mu kubyina; mu gihe cy'ukwezi kumwe kandi azajya ahabwa ibihumbi 500 Frw (bivuze ko ku mwaka azakira Miliyoni 6 Frw).

Remmy Lubega avuga ko hari gutekerezwa uko uzahiga abandi mu byiciro byose yazagirwa 'Brand Ambassador' wa kimwe mu bigo bazaba bari gukorana.

Yavuze ko Akanama Nkemurampaka kazifashishwa mu guhitamo ababyinnyi, kazaba kagizwe n'abasanzwe ari ababyinnyi babigize umwuga.

RG Consult yateguye iri rushanwa ryo kubyina mu bihe bitandukanye yagize uruhare mu gutegura ibikorwa birimo nka Kigali Jazz Junction, Global Citizen-Move Africa, Miss Rwanda 2011, Mutzig Amabeats, Ally&Friends, International Jazz Day Fest, Legens Alive, Kigali Praise Fest, Smart Africa n'ibikorwa binyuranye 

Remmygious Lemmy, yavuze ko hazahembwa umuntu umwe muri buri cyiciro, kandi uzegukana irushanwa azahembwa studio irimo ibikoresho by'umuziki ifite agaciro ka Miliyoni 10 Frw

 

Irakoze Herniette yavuze ko iri rushanwa rigamije kugaragaza no guteza imbere abayiyumvamo impano yo kubyina 

Mu kiganiro n'itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 29 Mutarama 2024, hatangiwe ku mugaragaro irushanwa 'Byina Rwanda' 

Iri rushanwa rizagera mu Ntara zitandukanye z'u Rwanda, hashakishwa 15 bazagera muri 'Boot Camp'





Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139168/ababyinnyi-bashyiriweho-irushanwa-byina-rwanda-rizahembwa-arenga-miliyoni-16-frw-amafoto-139168.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)