Mufata nkumuhungu wanjye! Umunye-Congo watah... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu muhanzi wasizwe amavuta, yongeye gushimangira ko ari Nimero ya mbere mu Rwanda mu gitaramo yakoze mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 25 Ukuboza 2023, cyabereye mu nyubvako y'imyidagaduro ya BK Arena.

Ni ku nshuro ya kabiri, yari akoreye iki gitaramo muri iyi nyubako. Kandi yongeye guca agahigo, kuko amatike yashize ku isoko habura iminsi ibiri gusa!

Igitaramo cyitabiriwe n'abanyarwanda benshi, ariko kandi hari abanyamahanga barimo abo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bageze mu Rwanda, ndetse n'abo mu bihugu byo mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba, cyane cyane abo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ibi byaturutse ku kuba, muri iki gihe Israel Mbonyi yarashyize imbere gukora indirimbo ziri mu rurimi rw'igiswahili zirimo nka 'Nina Siri' yamamaye cyane.

Ubwo yashyiraga akadomo kuri iki gitaramo, ahagana saa sita z'ijoro, uyu musore yaririmbye iriya ndirimbo, maze yikura ishati yari yambaye ayiterera mu bafana.

Iyi shati yasamiwe hejuru n'umubyeyi wo muri Congo, wageze mu Rwanda, kuri iki Cyumweru tariki 24 Ukuboza 2023. Yabwiye InyaRwanda, ko yakunze Israel Mbonyi kuva mu ndirimbo ze zo hambere kugeza ubwo ashyize hanze indirimbo ziri mu Giswahili.

Yavuze ko Israel Mbonyi amufata nk'umuhungu we. Ati 'Ndishimye cyane! Ishati ndayicyuye da! Mufata nk'umuhungu wanjye, indirimbo ze zatumye uyu munsi mva muri Congo nje kumureba, none reba mbashije gutahana urwibutso rwe.'

Uyu mubyeyi ari mu bantu bari begereye urubyiniro Israel Mbonyi, ari nayo mpamvu yorohewe no gusamira mu kirere iyi shati.'
Nyuma yo gukora iki gitaramo, Israel Mbonyi yabwiye itangazamakuru ko anezerewe, kandi ko ashima Imana kuko uko yasengeye iki gitaramo 'ariko cyagenze'.

Ati "Uko nasengeye ibi bintu niko nyine Imana yabikoze. Urumva, twabonye benshi bakizwa, umunezero w'Imana wari uhari, ibintu twapanze gukora, uko 'set up' twayishakaga, byari byiza pe, byari byiza kurenza ibyo nasengeye."

Israel Mbonyi yavuze ko afite umwete wo gukomeza gukorera Imana, kandi ko mu 2024 afite album nyinshi agomba gushyira hanze. Ati "Ntabwo ndumva muri njyewe indirimbo zashize."

Uyu munyamuziki yavuze ko imyandikire ye y'indirimbo ituruka ku kuba atindana n'Imana mu isengesho. Ati "Uko utindana n'ikintu ugenda usa nacyo. Iyo utinda mu bintu by'Imana ugenda usa n'ibintu by'Imana. N'iyo witsamuye nibyo biza, n'iyo urose nibyo biza."

Ariko kandi avuze ko byanaturutse ku kuba ubuzima bwe bwubakiye ku kuba yarakuriye mu rusengero. Ati "Iyo njya kwandika rero ibinza hafi ni ibyo ngibyo."

Israel Mbonyi avuga ko adafite gushidikanya muri we, ko mu 2024 azataramira muri bimwe mu bihugu bya EAC, kuko 'uyu muhamagaro uranezeza'.

 

Amateka yisubiyemo! Israel Mbonyi yemeje ibihumbi by'abantu bari bateraniye muri BK Arena mu gitaramo cya Noheli

 Israel Mbonyi yaririmbye nyinshi mu ndirimbo yicurangira gitari, ubundi akanyuzamo akaganiriza abakunzi b'umuziki we Â Ã‚ Ã‚ 

Mu minota ya nyuma y'iki gitaramo, Israel Mbonyi yaramukanyije na bamwe mu bafana bari begereye urubyiniro

 Israel Mbonyi yikuye ishati yari yambaye ayiterera mu bafana, igera ku mugore wo muri Congo witabiriye igitaramo cye
 Israel Mbonyi yasigiye urwibutso abo yataramiye muri iki gitaramo cyabaye ku nshuro ya kabiri
 Israel Mbonyi yaririmbye mu gihe cy'amasaha ane muri iki gitaramo, yitaye ku ndirimbo nyinshi ze zakunzwe 

Uyu mubyeyi yabwiye InyaRwanda, ko Israel Mbonyi amufata nk'umuhungu we

 


Uncle Austin, The Ben, Sherrie Silver na Muyoboke Alex bitabiriye igitaramo cya Israel Mbonyi




 

IBYAMAMARE MU NGERI ZINYURANYE BITABIRIYE IGITARAMOCYA ISRAEL MBONYI

 ">

Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze igitaramo cyaIsrael Mbonyi muri BK Arena 

AMAFOTO: Serge Ngabo-InyaRwanda.com



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137972/mufata-nkumuhungu-wanjye-umunye-congo-watahanye-ishati-ya-israel-mbonyi-amafoto-137972.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)