Iwacu Comedy Show yabaye mu ijoro ryo kuwa 03 Ukuboza 2023, yitabiriwe n'abantu b'ingeri zose by'umwihariko ibyamamare binyuranye muri sinema na muzika nyarwanda.
I Kigali, ibirori by'abanyarwenya bimaze kuba bimwe mu birori nyarwanda byitabirwa ku rwego rwo hejuru, bitandukanye n'uko byahoze bifatwa mu mitwe y'abanyarwanda.
'Iwacu Comedy Show' yitabiriwe n'abanyarwenya bakomeye barimo Clapton Kibonge, Dogiteri Nsabi, Killaman, Taikuni Ndahiro, Joshua Comedian, Bigomba Guhinduka, n'abandi.
Mu byamamare bikomeye byanatunguranye, harimo Alex Muyoboke, Victor Rukotana, abakinnyi ba filime bakunzwe hano mu Rwanda nka Bamenya, Prince, Linda, Nyambo n'abandi benshi.
Â
Bamenye yahageze ibirori bigeze kure, ahita yifashishwa n'umunyarwenya Taikuni wari uri ku rubyiniro

Linda cyangwa Keza, nawe yitabiriye Iwacu Comedy Show, ndetse yagiye asabwa guhaguruka agasuhuza abantu

Clapton Kibonge, umukinnyi wa filime akaba n'umunyarwenya ukomeye mu Rwanda niwe wari uyoboye iki gitaramoÂ

Fally Merci uhagarariye Gen-Z Comedy nawe yari ahari


Ibyishimo byari byose ku byamamare byitabiriye iki gitaramo cy'urwenya



Umunyamakuru Djihad yasabwe guhaguruka abanza kubyanga ariko yemerewe amadorari 100 ahagurukana akanyamuneza

Nyambo, umaze kugera kure muri sinema nyarwanda nawe yari ahari

Abagize itsinda rya Bigomba Guhinduka, bibasiriwe muri iki gitaramoÂ


Alex Muyoboke yashimiwe cyane ku bwo kwitabira Iwacu Comedy Show

Prince, ukunzwe cyane muri Bamenye seriesÂ

Yari yaserukanye n'ikizungerezi bakinana muri Bamenya

Mitsutsu, umunyarwenya umaze kwigarurira imitima ya benshi


Victor Rukotana yari yizihiwe cyaneÂ


Dogoteri Nsabi na Killaman batembagaje imbaga yari yitabiriye


Breezy ukina muri Depression series

Â