Umutoza wa APR FC yavuze ku byo kuba yifuzwa na Simba SC yo muri Tanzania - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza wa APR FC ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi, Dr Adel Zrane yemeje ko yifujwe na Simba SC yo muri Tanzania ngo abe yayisubiramo ariko we akaba ari umukozi wa APR FC kandi wishimye.

Nyuma y'uko ku wa Kabiri w'iki cyumweru Simba SC yirukanye umutoza mukuru Robertinho na Hategekimana Corneille wari ushinzwe kongerera abakinnyi b'iyi kipe imbaraga, haje amakuru ko iyi kipe yatekereje ku kuba yagarura Dr Zrane Adel ubu uri muri APR FC.

Dr Adel Zrane ukomoka muri Tunisia, aganira n'ikinyamakuru ISIMBI dukesha iyi nkuru yemeje ko aya makuru ari yo, hari imbaraga zakoreshejwe ngo babe bamugarurayo.

Ati 'Ni byo bamwe mu banyamakuru ba Simba SC bagerageje gusunika ngo mbe nagaruka muri iyi kipe, ni byo rwose byarakozwe.'

Abajijwe niba hari umuyobozi wa Simba SC bavuganye, yavuze ko hari amakuru atajya mu itangazamakuru ariko we ari umukozi wa APR FC kandi yishimye.



Source : https://yegob.rw/umutoza-wa-apr-fc-yavuze-ku-byo-kuba-yifuzwa-na-simba-sc-yo-muri-tanzania/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)