Nyuma yo gukina umukino witwa Truth or Dare, umukobwa byarangiye atewe inda abyita imikino #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abantu mwese ndacyeka umukino witwa Truth or Dare muwuzi, wowe utawuzi muri make ni umukino mukina muri abantu barenze umwe, noneho umwe akavuga Truth or Dare ni ukuvuga ngo uba ugomba kuvuga ukuri ku kintu bari bukubaze aribyo Truth, cyangwa ugahitamo gukora icyo bakubwira aribyo byitwa Dare.

 

Ni umukino ukunzwe gukinwa n'urubyiruko cyane abaciye akenge, imikino nkiyo Kenshi iyo igenze nabi ishobora kuvamo amahane, imvururu ndetse ikaba ishobora no gukururira ibibazo abantu bamwe n'abamwe mu bantu bari bari gukina iyo mikino.

 

Hirya no hino ku mbugankoranyambaga bakomeje gutangazwa n'inkuru yuyu mukobwa watewe inda binyuze muri uwo mukino wa Truth or Dare, akaba yaratawe inda abyita imikino. Mu mafoto yashyize hanze agaragaza ibiganiro uyu mukobwa yagiranye n'inshuti ye niyo yatumye benshi bikanga.

Bivugwa ko uyu mukobwa yari Ari gukina umukino bisanzwe wa Truth or Dare, maze we agahitamo Dare cyangwa gukora, ubwo yemeraga gukora ibyo bamubwira gukora, byarangiye bamusabye kuryamana n'umwe mu basore bari aho maze birangira uyu mukobwa atewe inda mu byari imikino bari bari gukina bisanzwe.

Icyakora amakuru avuga ko uyu mukobwa ubundi bitari gukina imikino isanzwe ahubwo yari application yimikino yahuriyeho n'umugabo maze umugabo aramutereta maze aza kumureba aho uwo mukobwa yabaga bamarana ijoro ryose baryamanye nyuma y'iminsi micye umukobwa yisanga yasamye inda bitewe niyo application yimikino yatereteweho n'uwo musore.

 

Abakoresha imbuga nkoranyamaga hirya no hino bakomeje kuvuga ko imikino nubundi buri gihe itangira nabi.

Source: TUKO

The post Nyuma yo gukina umukino witwa Truth or Dare, umukobwa byarangiye atewe inda abyita imikino appeared first on The Custom Reports.



Source : https://thecustomreports.com/nyuma-yo-gukina-umukino-witwa-truth-or-dare-umukobwa-byarangiye-atewe-inda-abyita-imikino/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)