Kenya ! Umugabo yasobanuye uko ubukene bwamuhatirije kuba umutinganyi kugeza ubwo yicujije #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umugabo witwa Collins yatangaje uburyo yagiye muri Afurika y'Epfo, ubukene bugatuma aryamana n'abo bahuje igitsina kugira ngo abone imibereho.Uyu mugabo yasobanuye ko nyuma yo kuva muri Afurika y'Epfo yakomereje muri Saudi Arabia nabwo agakomeza akaryamana n'abo bahuje igitsina.

 

Collins , yemeza ko yahatirijwe kuba umutinganyi ndetse ngo kugeza ubu ni umwanzuro yicuza ubuzima bwe bwose.

 

Aganira n'ikinyamakuru 'TUKO, dukesha iyi nkuru, Collins, yagize ati:'Byari uburibwe ubwambere kuko ntabwo nari mbimenyereye rwose.Nabanaga n'umuzungu wanyishyuriraga ikode n'amafaranga y'ibyo nakeneraga umunsi ku munsi.Ubwo buzima nabubayemo umwaka, ngeraho nshobora kwishyurira marume wanjye ibyo yakeneraga wari utuye muri Afurika y'Epfo.Nakomeje gutyo , umwaka ushize mfata asigaye njya muri Kenya'.

 

Ubwo uyu mugabo watanze ubuhamya yageraga muri Kenya, hashize agahe gato maze yerekeza muri Saudi Arabia nabwo akomeza ako kazi kugira ngo abone amafaranga.

Yavuze ko gukorera amafaranga muri Saudi Arabia byari bigoye kubera ubugugu bwarangaga abagabo bo muri iki gihugu.

 

Yagize ati:'Nashakaga kurwanya ubukene nivuye inyuma.Nakomeje ubutinganyi bwanjye ntitaye kukuntu byambabazaga.Bamwe banyishyuraga 2,000 ksh abandi bakanyishyura ibihumbi 4Ksh ndetse n'abandi bagahitamo kumpa impano kubyo nabakoreye kuko nta namahitamo  nabaga mfite nubwo ntabishakaga'.

 

The post Kenya ! Umugabo yasobanuye uko ubukene bwamuhatirije kuba umutinganyi kugeza ubwo yicujije appeared first on The Custom Reports.



Source : https://thecustomreports.com/kenya-umugabo-yasobanuye-uko-ubukene-bwamuhatirije-kuba-umutinganyi-kugeza-ubwo-yicujije/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)