Impamvu Mugunga Yves yasizwe ntajyane n'abandi bakinnyi irababaje ndetse inasanzwe ituma bamwe mu bakinnyi babura amahirwe yo gukinira Amavubi kandi babifitiye ubushobozi - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Impamvu Mugunga Yves yasizwe ntajyane n'abandi bakinnyi irababaje ndetse inasanzwe ituma bamwe mu bakinnyi babura amahirwe yo gukinira Amavubi kandi babifitiye ubushobozi

Kuri uyu wa Mbere nibwo ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi yerekeje mu karere ka Huye aho bagiye gukomeza kwitegurira umukino n'ikipe ya Zimbabwe uzabera muri aka Karere.

Ikipe y'igihugu y'u Rwanda yari imaze iminsi irimo ikorera imyitozo hano i Kigali ariko hatungura abakinnyi umutoza yasize kandi benshi bumvaga umwe muri bo azabanza mu kibuga bijyanye ni uko yari amaze iminsi yitwara mu ikipe asanzwe akinamo.

Amakuru kugeza ubu ahari ni uko Mugunga Yves ndetse na Iradukunda Eritatu basigaye i Kigali. Aba bombi basanzwe bakina bataha izamu nubwo Eritatu akina aciye ku ruhande ubusanzwe mu ikipe ya Mukura Victory Sports.

Andi makuru avuga ko kugirango aba bombi basezererwe atari uko ubushobozi bwabo buri hasi ugereranyije n'abandi basizwe mu mwiherero ahubwo ngo bishobora kuba byagizwemo uruhare n'abatoza bundirije bakaba bagambaniwe.

Amavubi azakina kuri uyu wa gatatu n'ikipe ya Zimbambwe umukino uzaba ari uwo gushaka itike yo gukina imikino ya nyuma y'igikombe cy'isi cya 2026.



Source : https://yegob.rw/impamvu-mugunga-yves-yasizwe-ntajyane-nabandi-bakinnyi-irababaje-ndetse-inasanzwe-ituma-bamwe-mu-bakinnyi-babura-amahirwe-yo-gukinira-amavubi-kandi-babifitiye-ubushobozi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)