Ni Kenshi ku mbugankoranyambaga bakomeje gutangazwa nk'abasore babiri bahora mu makimbirane, ibyo bikaba byararangiye kuzamuka ubwo umuhanzi Harmonize yavaga muri Wasafi agasigamo mugenzi we Rayvanny nawe waje kuvamo nyuma yigihe gito Harmonize avuyemo.
Â
Kuri ubu uyu mugabo Harmonize yeretse urukundo Rayvanny maze bitungura benshi.Mu bihembo byatangiwe mu gihugu cya America, bizwi nka African Entertainment Awards USA, uyu muhanzi Rayvanny ntabwo yabashije kubona uko yitabira ibyo bihembo Kandi nawe yari umwe mubari barahabwa ibihembo.
Â
Naho umuhanzi Rajah Abdul Kahali wamamaye nka Harmonize we yari asanzwe Ari muri Leta Zunze Ubumwe za America aho yari Ari gutunganya amashusho y'indirimbo yakoranye n'umwe mu bahanzi bakomeye muri America witwa Robby Shmurda, urumva ko we kujya muri iryo tangwa ry'ibihembo byari kumworohera.
Â
Uyu muhanzi Rayvanny rero yari yegukanye igihembo cya Best Collaboration aho yari yagitwaye mu ndirimbo yakoranye na Rurangirwa Maluma mu ndirimbo yitwa 'Mamatetema'.
Â
Uyu muhanzi kuko Atari yabashije kujya muri ibyo bihembo Harmonize wari iri muri America yamufatiye igihembo cye nk'umuhanzi mugenzi we.Nyuma yo kumufatira igihembo cye, Harmonize abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yabajije mugenzi we Rayvanny Niba yaza gufata igihembo cye ku kibuga kindege ageze muri Tanzania cyangwa Niba yazaza kugifata aho uyu muhanzi asanzwe aba mu gihugu cya Tanzania.
Â
Â
Abantu benshi bakomeje gushimira Harmonize urukundo yeretse mugenzi we ndetse bibera isomo abandi ko burya amakimbirane ntaho yageza abantu.
Â
Source: News Hub Creator
The post Harmonize wavuzwe mu makimbirane na Rayvanny, yamweretse urukundo ubwo yamuzaniraga igihembo yatwaye muri America appeared first on The Custom Reports.