Ese Kuki abagabo n'abagore bakomeje gucana inyuma, bagaha intebe ibinyoma bamwe bakarera abo batabyaye ? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uramutse urebye mugace utuyemo ukabaza abatuyemo bose niba bararezwe n'ababyeyi babo 90% bakubwira bakuriye iwabandi.Ibi bishatse kuvuga ko kurera umwana utabyaye ntacyo bitwaye na cyane ko ushobora gusanga nawe ubwawe utararezwe n'abakubyaye.

 

Ikinyamakuru Cocokids.org, kigaragaza ko kwita ku mwana w'abandi no kumurera neza ari inshingano za buri muntu wese kabone nubwo waba utari umubyeyi we.Ibi biragaruka bize bisubiza ikibazo twatangiye twibaza.

 

Kurera umwana ni umugisha kuri wowe umurera niyo mpamvu umwana atari akwiriye kubuzwa amahirwe yo kubaho no kuba aho yishimiye nyuma yo gutereranwa.

 

Nyuma y'aho uwiyita se cyangwa nyina babonekeye 90% ubushakashatsi bugaragaza ko abo bana batangira kubaho nabi ndetse bamwe bagatangira kwinjizwa mu manza kuva ubwo ubundi bakaziragwa nk'umurage nabo bazaraga abana babo na cyane ko ababyeyi babo baba barangajwe imbere no kugabana.

 

ESE NI KUKI ABASHAKANYE BAKOMEJE GUCANA INYUMA ?

Gucana inyuma ni ikibazo gikomeje guhangayikisha isi ndetse n'u Rwanda muri rusange.Zimwe mu mpamvu zituma abashakanye bacana inyuma zagaragajwe n'ikinyamakuru Healthline ndetse na Marin aho bavuga ko aba bacana inyuma baba batagiye gushaka ibintu baburiye kubo bashakanye ahubwo gucana inyuma ni imico yabo iba yanze kubaho ku neza no mu mahoro igahitamo ibibazo.

 

Healthline, bavuga ko guca inyuma uwo mwashakanye akenshi bituma wiyumva nkudafite agaciro rimwe na rimwe ukabona ko wabuze epfo na ruguru , wanzwe cyangwa nawe ubwawe ugatangira kujya wigaya.

 

Bavuga ko ibindi bifatwa nk'impamvu ari ukutanyurwa , uburara ndetse no kutubaha uwo mwashakanye.

 

ESE KUKI IBINYOMA BIMAZE KUGWIRA MUNGO Z'ABASHAKANYE ?

Umwe akora aha undi akora hariya, muri make ntabwo bari hamwe.Umwe yirirwa muri ibi , undi yirirwa muri biriya muri make ntabwo barahura vuba.

 

Umugabo yirirwana n'abanyangeso mbi cyangwa se umugore yirirwana nabo mu buzima bwa buri munsi barakorana.Kubera ubuzima bwamaze kumuhindura ntabwo acyibuka ko yashatse , asigaye afata abo birirwana akabaha umwanya munini yagahaye uwo bashakanye bigatuma ingeso mbi zikururuka zikamugeraho maze akibwira ati:' Ese Satani woheje Eva njye ndinde wo kumurusha imbaraga?'.Ubwo urumva aho yerekeje ?

 

Ikindi kandi ntabwo bibuka amasezerano bagiranye.

 

Iyo abantu basezerana haba imbere y'Imana cyangwa imbere y'amategeko, bagira indahiro barahira buri wese akagira ibyo yiyemeza kuburyo buri umwe muri bo abigira ibye ndetse akabizirika kumutima kuburyo ntawe muri bo ushobora kubirengaho.

 

Iyo habayeho kwibagirwa aya masezerano, uyu muryango uzatangira kugendera mubushake bwa Satani , umugabo ashake ibimunezeza ndetse n'umugore ashake ibimunezeza usange ntacyo bakibwirana ahubwo umwanya bawuhariye abo birirwana kurenza bo ubwabo.

 

Kutubahana.Burya kuba uwo mubana atakubaha nabyo ni akaga kuko bituma atangira kugusuzuguza umuhisi n'umugenzi abo bakorana bose bakamenya ko utigeze ushaka , abo mubana bakamenya ko uwawe yabaye uwabandi wamugera imbere akakwerekako ntacyo usobanuye kuri we .

 

Inda ndende . Ahari mwashakanye buri wese afite imibare kubyo mugenzi we atunze.Aha bizatuma uwakubashywe yamburwa ikamba maze ejo ashyirwe kukarubanda imbuga zateye nazo zibonereho.

 

Igikuru muri byose ni ukuba uwo mwashakanye.

 

Ntabwo isaha yari ikwiriye gushira utavuganye n'umukunzi wawe cyangwa umugore wawe cyangwa umugabo wawe mutavuganye ngo umubaze amakuru n'ibyo arimo niba birino kugenda neza.

 

Bamwe bati:' Ari mukazi nanjye ndi mukazi ntacyo yambaza'. Iyi mvugo yitsinde uyu munsi kuko umutereta cyangwa musezerana ntabwo wigeze umubwira ko uzamusimbuza akazi , ntanubwo biri mu byo mwasezeranye.

ESE NI GUTE IBI BYOSE BYACIKA , UMUCO UGASUBIZWA KU IVUKO ?

 

1.Kwimika urukundo. Urukundo ni nyina wabyose, urukundo ni cyo gisubizo cya byose kuko nirwo rwonyine rwabahuje ninarwo mukwiye kurwanaho.

 

Muvugane buri munsi , buri mwanya , ya magambo wamubwiraga mbere buri segonda yagarure uyamubwire kandi ushake n'andi mashya yo kumubwira.

 

2.Kwibuka amasezerano mwagiranye. Mugabo , mugore ibuka amasezerano mwagiranye mujya gusezerana imbere y'amatege ko ndetse n'imbere y'Imana.

 

Mbese ibuka ibyo wamubwiye byose , Niba mutaraseranye aho hose, ibuka amagambo yawe agutere ubwabo wubahe uwo wayabwiraga.

 

Ubaha umuryango wawe wubahe n'umuryango we.Ha agaciro urubyaro rwanyu.

N.B: Mu gihe hagaragaye ikibazo cy'umwihariko hagati y'abashakanye , buyambaza abo mu muryango cyangwa inshuti zabo ziri hafi mbere y'uko babirenza isibo.

The post Ese Kuki abagabo n'abagore bakomeje gucana inyuma, bagaha intebe ibinyoma bamwe bakarera abo batabyaye ? appeared first on The Custom Reports.



Source : https://thecustomreports.com/ese-kuki-abagabo-nabagore-bakomeje-gucana-inyuma-bagaha-intebe-ibinyoma-bamwe-bakarera-abo-batabyaye/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)