Ange Kagame na Mama we bifatanyije n'inshuti n'umuryango wa Amb. Venetia Sebudandi uherutse kwitaba Imana, mu muhango wo kumusezera bwa nyuma [AMAFOTO] - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Madamu Jeannette Kagame yifatanyije n'inshuti n'umuryango wa Amb. Venetia Sebudandi uherutse kwitaba Imana, mu muhango wo kumusezera bwa nyuma, mu gikorwa cyaranzwe n'ubuhamya bw'uburyo yakundaga abantu, umuryango ndetse akitangira igihugu.

Amb. Sebudandi yasezereweho bwa nyuma mu rusengero rwa Paruwasi ya Remera mu Itorero ry'Abangilikani [EAR-Remera], kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Ugushyingo 2023. Ni umuhango witabiriwe n'abayobozi mu nzego nkuru z'igihugu z'u Rwanda na Uganda, abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda n'abandi.

Umushumba Mukuru w'Itorero ry'Abangilikani mu Mujyi wa Kigali, Bishop Nathan Amooti Rusengo, ni we wayoboye isengesho ryo gusabira umugisha Amb. Sebudandi, aho yavuze ko ibikorwa byamuranze mu Isi bimuherekeje.

Amb. Sebudandi yari umwe mu bagore b'Umwami wa Buganda, Kabaka Ronald Mutebi ndetse umuhango wo kumusezera bwa nyuma, wari witabiriwe n'Igikomangoma Jjunju Kiweewa, wari uherekejwe n'abo mu muryango w'ibwami.

Abandi bitabiriye barimo Owekitibwa Robert Waggwa Nsabirwa, uri mu bakomeye mu Bwami bwa Buganda, Omulangira David Kintu Wasajja na Nnalinya Agnes Nabaloga bari bahagarariye Umuryango w'Umwami.

Nyirarume wa Amb. Sebudandi, Rwigamba Cassien, yavuze ko yari umwana uteye imbabazi kandi yakundaga abantu mu buryo budasanzwe, akaba umuntu uhorana umunezero n'umwihariko wo kurangwa n'isuku yakomoraga ku babyeyi be.

Ati 'Yakunze umuryango avukamo, Imana ikunda abantu beza. Ntabwo yari akwiye kugenda ariko kubera ko nta bubasha dufite, Imana yamuduhaye ni yo imwisubije.'

Senateri Sindikubwabo Jean Népomuscène wari uhagarariye Umuryango FPR Inkotanyi, yavuze ko Amb. Sebudandi yabaye Intore Nziza y'Umuryango, aho yafatanyije n'abandi mu rugamba rwo kubohora u Rwanda ndetse yari mu bagize komite ya Komisiyo y'Ububanyi n'Amahanga.

Ati 'Nyuma yaho yahawe inshingano zinyuranye n'Umuryango FPR Inkotanyi cyane cyane mu bijyanye n'ububanyi n'amahanga kandi yazitunganyije neza. Imirimo yose yashinzwe yayikoranye ubwitange, umurava nk'uko yari yarabitojwe. Yongeragaho umwihariko wo kugwa neza, gutega amatwi buri wese no kujya inama zubaka buri gihe.'

Senateri Sindikubwabo yavuze ko Amb. Sebudandi yakoze inshingano zirimo izo yahawe muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'izo guhagararira u Rwanda mu bihugu bitandukanye.

Edgar Rusagara wahagarariye abavukana n'Igikomangoma Jjunju, yavuze ko umunsi babura umubyeyi wabo wababereye mubi mu buzima.

Ati 'Urukundo yadukundaga, urukundo yakundaga igihugu cye […] yari indashyikirwa mu byo yakoraga byose. Yari umuntu ushyigikira abantu bose, wifuza ko bose batera imbere kandi nshaka kuvuga ko yakundaga umuryango ku buryo yahoraga hafi yawo akanadutoza gukundana.'

Igikomangoma Jjunju Kiweewa, yashimye u Rwanda rwahaye Mama we amahirwe yo kurukorera mu nshingano zitandukanye yagiye akora. Yavuze ko ibihe barimo bikomeye cyane ndetse bigoye kwihangana.

Ubwo yari amaze kuvuga haririmbwe indirimbo yubahiriza Ubwami bwa Buganda.

Minisitiri w'Intebe Wungirije w'Ubwami bwa Buganda [Katikkiro], Owekitibwa Robert Waggwa Nsabirwa, wasomye ubutumwa bw'Ubwami, yavuze ko babajwe no kubura umuntu w'ingenzi nka Amb. Sebudandi.

Ati 'Mu izina ry'Umwami Kabaka, mu izina ry'Ubwami bwa Buganda, tubifurije kwihangana. Yari umubyeyi mwiza kandi wakoze neza inshingano ze nk'Umudipolomate mwiza wakundaga igihugu cye cy'u Rwanda. Yasize umurage ku gihugu cye, akarere ndetse n'urwego mpuzamahanga.'

Rev. Canon Antoine Rutayisire yifashishije amagambo ari muri Zaburi ya 90, ahari umuromgo uvuga ngo 'utwigishe kubara iminsi yacu ku buryo butuma dutunga imitima y'ubwenge'.

Ati 'Ni Zaburi itwibutsa ko ubuzima ari bugufi kuko uyu mwanditsi wa Zaburi nubwo yabayeho imyaka myinshi ariko na we aravuga ngo n'iyo imyaka yacu yaba myinshi […] ariko iyo umuntu agize imyaka 70 cyangwa 80, aba yararamye. Ariko Moses akavuga ngo uko yangana kose, ihita vuba.'

Yavuze ibintu biranga umutima ufite ubwenge birimo kubaho wita ku iherezo, kwizera Imana no kwita ku murage umuntu asiga mu gihe azaba yavuye ku Isi.

Umuhango wo guherekeza bwa nyuma no gusengera Amb. Sebundandi wakurikiwe no kujya kumushyingura mu irimbi rya Rusororo riri mu Karere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali.

AMAFOTO



Source : https://yegob.rw/ange-kagame-na-mama-we-bifatanyije-ninshuti-numuryango-wa-amb-venetia-sebudandi-uherutse-kwitaba-imana-mu-muhango-wo-kumusezera-bwa-nyuma-amafoto/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)