Abakunzi ba Filime bashyizwe igorora kuri Startimes #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu rwego rwo gukomeza gufata neza abakiriya bayo, sosiyete icuruza ibijyanye no gusakaza amashusho, Startimes ku nshuro ya mbere, kuri uyu wa 08/11/2023, yamuritse shene ya televiziyo igiye kujya yerekana ibiganiro n'amafilime mpuzamahanga mu rurimi rw'Ikinyarwanda.

Ni shene yitwa GANZA TV, itangijwe mu Rwanda nyuma y'ubushakashatsi bwemeje ko hari abakunda izi filime zo mu mahanga ariko ntizibagirire akamaro nyakuri kuko hari amasomo menshi aba azirimo batiga kuko bataba bumvise ururimi mu buryo bwuzuye.

Kureba film ubusanzwe bigira imimaro irimo guhembura ubwonko, kuruhura, kwigisha no Kunezeza amarangamutima y'abazireba cg kwibutsa ahashize habo, bigatera abantu kugira inyifato nshya mu hazaza habo.

Kuva tariki ya 01/11/2023, Ganza TV igaragara kuri shene y'103 ku bakoresha anteni y'udushami naho ku bakoresha igisahani bayirebera kuri shene ya 460, ikerekana izo filime zose mu Kinyarwanda.

Ganza ni ubundi buryo startimes izanye bwo kwereka abanyarwanda ibiganiro mu buryo bwihariye nyuma yo gutangiza Magic sport yerekana imikino y'umupira w'amaguru w'amakipe yo mu Rwanda, bafatanyije n'ikigo cy'igihugu cy'itangazamakuru (RBA).

GANZA TV, igaragara amasaha makumyabiri n'ane iminsi yose. (24/7) ikerekana ibiganiro mpuzamahanga by'imyidagaduro, n'amafilime arimo ayo muri Amerika y'amajyepfo,Filipine, Turikiya, Nigeria, Uganda, Kenya, Tanzania ndetse n'ahandi, Mu gihe kitarambiranye Ganza TV ifite gahunda yo kuzamura impano z'abakinnyi ba filime-Nyarwanda by'umwihariko bazitambutsa ari nako ziterwa inkunga mu gihe imishinga n'inyigo byaba bikozwe neza

Frankly wang; Umuyobozi mukuru wa Startimes mu Rwanda yagize ati:'Twebwe nka Startimes biratunezeza iyo twatanze serivisi nziza ku bakiliya. Twabanje gukusanya ibitekerezo mu bafatabuguzi bacu, bidutera kumenya ko ari ingenzi gutangira kubagezaho ibi biganiro mpuzamahanga. Ubu tuzanye Ganza TV, umuyoboro udasanzwe kandi ushimishije uzafasha abantu kwishima nta mbogamizi y'ururimi. Turabizeza kandi ko ababana na startimes batazahwema kwishimira ibyiza dukomeje kubagezaho'.

Startimes ni yo kompanyi ya mbere muri Afurika itanga serivisi z'amajwi n'amashusho agezweho (Digital television).
Iha serivisi abakoresha televiziyo basaga miliyoni 45 mu bihugu bisaga 30+ mu myaka irenga 35 ivutse. Ifite amashene asaga 700 icishaho ibiganiro birimo ibyo muri Afrika no ku yindi migabane. Intego yayo ni uko buri munyafurika yegerezwa serivisi, zimuhendukire kandi asangire n'abandi ubwiza bw'itumanaho rigezweho.

The post Abakunzi ba Filime bashyizwe igorora kuri Startimes appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/abakunzi-ba-filime-bashyizwe-igorora-kuri-startimes/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abakunzi-ba-filime-bashyizwe-igorora-kuri-startimes

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)