Umunyamakuru w'umunyarwanda yakubitiwe i Burundi mu gitaramo cya The Ben i Bujumbura ubwo yari yigize bamenye - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuwa 30 Nzeri 2023 ubwo hari habaye 'Meet and Greet' ya The Ben n'abakunzi be muri Bujumbura, abantu benshi bari bitabiriye cyane dore ko uyu muhanzi akunzwe cyane haba mu Rwanda no mu Burundi. Abafana baturutse mu Rwanda no mu Burundi bari benshi cyane kuko bari bitabiriye iki gitaramo cyabanzirizaga icyabaye kuwa 1 Ukwakira 2023.

Amakuru aturuka kuri Dc tv Rwanda avuga ko muri icyo gitaramo hari umuntu wari uri gucuruza amatiki mu buryo butemewe n'amategeko akinjiza abantu mu buryo butemewe, ariko hakaba hari ikibazo cy'uko Atari yakamenyekana. Ku rundi ruhande, ngo hari abantu benshi baturutse mu gihugu cy'u Rwanda bashakaga uko binjira bakinjiza n'abandi.

Amakuru avuga ko ngo iturufu abenshi bari barimo gukoresha bavugaga ko ari abanyamakuru bitewe n'ukuntu abanyamakuru bari bubashwe hariya.

HARI UWATAWE MU MINWE: Uwitwa Bahati Makaca wanamenyekanye mu itsinda rya Just Family, yagiye avuga ko ari umunyamakuru, ku rundi ruhande uko hari umuntu wagurishaga amatiki mu buryo butazwi niko hari n'uwari wacunze Bahati abona bwa mbere yinjije abantu, arongera arasohoka agiye kuzana abandi bantu ngo abinjize bahita bakeka ko ari we uri kugurisha amatiki. Uko ni ko polisi yahise umwambika amapingu imufunga by'agahe gato, aho yaje kurekurwa avuganiwe n'abandi Banyarwanda.

Akomeza avuga ko kandi hari n'umunyamakuru wigeze no kuba umuyobozi w'ikinyamakuru cyandika mu Rwanda wakubiswe urushyi rwatunguye benshi cyane, kubera ko nawe yageragezaga kwinjiza abantu muri ubwo buryo busa n'aho butemewe.

Ibitaramo bya The Ben byabereyemo udushya twinshi twanavuzwe, aho habayemo kwibwa ama telefone, gufatwa kwa bamwe bari kumanika ibyapa by'abahanganye na we, imyambarire itarashimwe na bamwe mu bafana n'imitegurire y'aho kwifotoreza itanoze ugendeye ku kuntu umuntu wishyuye menshi yifotozanyaga na The Ben inyuma hakazamo abandi bantu bari kwica ifoto.



Source : https://yegob.rw/umunyamakuru-wumunyarwanda-yakubitiwe-i-burundi-mu-gitaramo-cya-the-ben-i-bujumbura-ubwo-yari-yigize-bamenye/?utm_source=rss=rss=umunyamakuru-wumunyarwanda-yakubitiwe-i-burundi-mu-gitaramo-cya-the-ben-i-bujumbura-ubwo-yari-yigize-bamenye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)