Umu-Frere n'umubikira b'i Nyanza baherutse gusezera umuhamagaro wo kwiha Imana ubuziraherezo, bagaragaye bari kurya ubuzima ku mazi bahuje urugwiro nk'abakundana [amafoto] - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu mpera z'icyumweru gishize nibwo hatangiye kumvikana inkuru y'umu Frere wasezeye umuhamagaro wo kwiha Imana akajyana n'umubikira bakoranaga bakigira mu buzima busanzwe bw'Abalayiki.

Ni Frere Muhire Jean Pierre ndetse na Soeur Dusenge Enathe biyemeje gutangira ubuzima nk'abalayiki kuri ubu bakaba baryohewe n'urukundo.

Muhire yakoreraga ubutumwa mu muryango w'Aba-Frères b'urukundo (Frere de la Charite) ishami ryawo rikorera mu kigo cya HVP-Gatagara giherereye mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza mu gihe Dusenge Enathe we yari umubikira wakoreraga ubutumwa mu rugo rw'Ababikira b'Urukundo (Soeurs de la Charité) rwo muri HVP-Gatagara.

Hari hashize iminsi Muhire yanditse ibaruwa isezera muri uwo muryango yabagamo nyuma y'iminsi mike hagaragara amafoto ye ku mbuga nkoranyambaga ari kurebana akana ko mujisho na Dusenge Enatha nawe wari umubikira muri uwo muryango.

Icyakora umuyobozi wa HVP-Gatagara, Frère Kizito Misago y'aba Frere yavuze ko nubwo Muhire yari yaranditse asezera batari biteze ko hahita hakurikira amafoto yagiye hanze ari kumwe na Dusenge Enathe wakoraga aho ari umubikira.

Ati 'Twaratunguwe na twe tukibona ayo mafoto agaragaza gucudika ariko mbere ntayo twari twarabonye ariko nyine bakoraga mu kigo kimwe, ubwo twabonye inkuru idusakayeho gutyo ku mbuga nkoranyambaga ariko kugeza ubu ntituramenya niba babana.'

Frère Kizito Misago yavuze ko Muhire yari akiri muto kuko yari amaze n'umwaka umwe gusa asezeranye muri uyu muryango.

Yavuze ko mbere hose nta mubano wihariye wigeze ugaragara kuri aba bombi ikindi kandi Muhire akaba yaruzuzaga inshingano ze neza.

Icyakora yavuze ko gusezera kwe ari uburenganzira bwe nta wari kubimwangira.

Mukangoga Athanasie uyobora urugo rw'ababikira yabwiye Igihe ko nta byinshi byo kuvuga kuri iyi nkuru. Ku rundi ruhande Muhire uvugwa muri iyi nkuru abajijwe ku bimuvugaho, yavuze ko ubanza umuhamagaye yibeshye kuri nimero kandi akaba atitwa ayo mazina.

Muhire Jean Pierre ndetse na Enathe Dusenge bombi bakoraga mu ivuriro ry'abafite ubumuga rya HVP-Gatagara, aho Dusenge yari ashinzwe kwakira abagana ivuriro mu gihe Muhire we yari ashinzwe ububiko bw'ibikoresho.

Ababazi bya hafi bavuga ko iyi ari indi mpamvu bishobora kuba byaraboroheye mu kunoza umugambi wo gusezera bakigira kubana mu buzima bw'Abalayiki.

Urugendo rwo kuba umubikira Dusenge yarutangiye muri 2015 mu gihe Muhire yagiye kwiha Imana muri 2016.

[AMAFOTO]



Source : https://yegob.rw/umu-frere-numubikira-bi-nyanza-baherutse-gusezera-umuhamagaro-wo-kwiha-imana-ubuziraherezo-bagaragaye-bari-kurya-ubuzima-ku-mazi-bahuje-urugwiro-nkabakundanaamafoto/?utm_source=rss=rss=umu-frere-numubikira-bi-nyanza-baherutse-gusezera-umuhamagaro-wo-kwiha-imana-ubuziraherezo-bagaragaye-bari-kurya-ubuzima-ku-mazi-bahuje-urugwiro-nkabakundanaamafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)