Ruharwa Maj Pierre Claver Karangwa yongeye gutabwa muri yombi n'inzego z'ubutabera mu Buholandi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku munsi w'ejo inzego z'ubutabera mu gihugu cy'Ubuholandi zataye muri yombi Ruharwa Major Pierre Claver Karangwa wahungiye muri icyo gihugu guhera mu mwaka wa 1998 nyuma yo gukora amahano mu Rwanda aho yari ku ruhembe rw'umuheto mu gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside ku Mugina no mu bice bya Kigali.

Karangwa w'imyaka 67 ni inshuro ya kabiri afashwe we akavugako afatwa kubera impamvu za politiki dore ko ari n'umunyamuryango wa FDU Inkingi yashinzwe na Victoire Ingabire kugirango ibe ubuhungiro bw'abajenosideri bitwaze ko ari abanyapolitiki. Urutonde ni rurerure, mu buholandi gusa Interahamwe, Venant Rutunga, Jean Batiste Mugimba boherejwe mu Rwanda, Jean Baptiste Nyabusore, Charles Ndereyehe, Maj Pierre Claver Karangwa bakiri mu Buholandi na Mugenzi Joseph wakatiwe n'inkiko kubera ibyaha bya Jenoside n'abandi.

Amakuru Rushyashya ifitiye gihamya ni uko Major Pierre Claver Karangwa yatswe ubwenegihugu bityo no koherezwa mu Rwanda bikaba bishoboka.

Mu myaka ya 1992-1993 Maj Karangwa yari mu rwego rw'ubutasi rwa EX-FAR. Mu Ukuboza 1993 yari umukozi w'ubutumwa bw'amahoro bwa LONI

Uyu mugabo yaje kujya mu ishami rya Gendarmerie ari naryo yabarizwagamo mu 1994, igihe Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga.

Nk'umuntu wari umusirikare mukuru, yakoranaga bya hafi n'ubuyobozi mu itegurwa n'ishyirwa mu bikorwa ry'ubwicanyi bwakorewe muri Paruwasi ya Mugina, akaba kandi ngo yaragemuriraga intwaro, Interahamwe zicaga Abatutsi.

Bivugwa ko Maj Karangwa yagiye anayobora inama zategurirwagamo ibitero byo kwica Abatutsi ndetse ngo yagize uruhare mu iyicwa ry'uwari Burugumesitiri wa Mugina utari ushyigikiye Jenoside.

Mu mwaka wa 2012 nibwo Leta y'u Rwanda yashyizeho impampuro zita muri yombi Maj Pierre Claver Karangwa.

Urubanza rw'iyi nterahamwe biteganyijwe ko ruzaba kuri uyu wa gatanu tariki 6 Ukwakira 2023.

The post Ruharwa Maj Pierre Claver Karangwa yongeye gutabwa muri yombi n'inzego z'ubutabera mu Buholandi appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/ruharwa-maj-pierre-claver-karangwa-yongeye-gutabwa-muri-yombi-ninzego-zubutabera-mu-buholandi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ruharwa-maj-pierre-claver-karangwa-yongeye-gutabwa-muri-yombi-ninzego-zubutabera-mu-buholandi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)