Mvukiyehe Juvenal yavuze ku mpungenge z'uko ikipe ye itahita yemerwa muri FERWAFA, ibya Bokota #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mvukiyehe Juvenal yavuze ko nta mpungenge z'uko ikipe ye ya Addax SC itazahita yemerwa mu Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda, FERWAFA kuko atari nshya ahubwo ari isanzwe yahinduriwe izina.

Ku mugoroba w'ejo hashize nibwo Mvukiyehe Juvenal yasoje gahunda zo kugura ikipe ya Rugende FC yakinaga mu cyiciro cya kabiri aho yahise anayihindurira izina yitwa Addax SC.

Hibazwaga niba iyi kipe izahita yemererwa gukina amarushanwa ya FERWAFA ikaba yanazamuka mu cyiciro cya mbere cyane ko ubundi umuntu abanza gusaba kuba umunyamuryango wa FERWAFA kugira ngo yemererwe muri gahunda zose za FERWAFA.

Mvukiyehe Juvenal yavuze ko nta mpungenge bafite kubera ko byose babirebyeho mbere kandi ikaba ari kipe yaguzwe atari ikipe nshyashya, icyabaye ni uguhindura izina.

Ati "byose twabirebyeho. Nta mpungenge kubera ntabwo ari ikipe nshya, ni ikipe isanzwe ya Rugende FC yahindutse Addax SC, icyo tuzakora ni ukumenyesha FERWAFA ko izina ryahindutse. Ibyo wavugaga biba bireba ikipe nshya kandi twe ntituri bashya."

Yemeje ko kandi Bokota Kamana Labama wakiniye APR FC, Rayon Sports n'Amavubi yinjiye muri iyi kipe nk'umutoza wungirije uzungiriza Fils wari usanzwe uyitoza.

Mvukiyehe Juvenal yaguze ikipe ahita ayihindurira izina



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mvukiyehe-juvenal-yavuze-ku-m

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)