Minisitiri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Uburere mboneragihugu ( Minubumwe) yatangaje ko nubwo itarabona amakuru ahagije ajyanye icyemezo cyafatiwe Korari yitwa Messengers yo mu Badivantisiti, yaharitswe amezi 6 kubera gutumira Umuhanzi Mbonyi mu gitaramo, ibi bibaye byarabayeho koko byaba ari ibyo kwa maganwa.
Ku munsi wejo ku wakabiri tariki ya 3 Ukwakira 2023 nibwo hasohotse inkuru ivuga ko Messengers Singers, Itsinda ry'abasore bahimbaza Imana rikorera Ivugabutumwa mu Itorero ry'Abadiventisiti b'Umunsi wa Karindwi, yahagaritswe mu gihe cy'amezi atandatu biturutse ku gitaramo iherutse gukora yatumiyemo Israel Mbonyi, usanzwe ari Umuyoboke w'itorero rya ADEPR.
Amakuru bamwe mu basengana n'aba basore, bavuze ko byari bimaze iminsi bihwihwiswa ko bagomba guhabwa igihano cyo kumara igihe runaka bataririmba, ndetse bikaba byaratangajwe ku wa Gatandatu ushize tariki 30 Nzeri nyuma y'amateraniro.
Mu kiganiro n'ikinyamakuru Rubanda.rw dukesha iyi nkuru, Umukozi muri Minubumwe, Paul Rukesha , yavuze ko nawe inkuru yayibonye ariko bagitegereje kubona ukuri kwayo.
Ati' Iyo nkuru nange narayibonye, ariko ntabwo turabona ibihamya byuko iyo korari koko yahagaritswe mu buryo buzwi, bibaye ariko byagenze koko byaba ari ibyo kwamaganirwa kure kuko ibyo byaba ari kwironda'.
Yakomeje agira ati' Tubaye tutarakira ibikomere bituruka ku moko gakondo, none haziyemo n'ibyamadini, iyo ni imigirire igayitse, tugiye kuzavugana na RGB bakadufasha hanyuma byagaragaraga ko harimo abantu baheza abandi hashingiwe ku madini bakaba bafatirwa ibihano kuko ibyo ni ukuvangura abanyarwanda.'
Hari amakuru avuga ko bitewe nuko iyo banditse ibaruwa muburyo bwemewe bwo guhagarika umuntu cyangwa itsinda mu itorero bihita bijya mu itangazamakuru, basigaye bahamagara umuntu bakamubwira mu magambo ko bamuhagaritse kandi ko nibiramuka bimenyekanye azafatirwa ibihano.
Ibi ninako bomeze kuko iriya korari nta bwo byakoroha ko ubona urwandiko rubahagarika yewe ntanubwo wabona umuririmbyi wemeza ko bahagaritswe kubera kwanga ko byabagiraho ingaruka.
Haribamwe mu baturage bakunze kuvuga ko inzego zibishinzwe zakabaye zireba neza mu madini n'amatorero kuko hakigaragaramo ivangura kubantu badahuje imyemerere., kandi bikaba bisubiza inyuma ubumwe bw'abanyarwanda.