Icyamamare muri muzika Nyarwanda, Danny Nanone yanze kurya indimi maze avuga umuhanzi yemera hagati ya The Ben na Bruce Melodie - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 Ukwakira 2023, nibwo Bruce Melodie aganira na Irene Murindahabi, yavuze ko kuba The Ben yaraririye i Bujumbura ari ukubera ubwoba.

Ndetse kandi yanavuze ko uwamuhanganisha na The Ben bya gihanzi(Battle), ngo Melodie yahigika The Ben.

Ubwo umuhanzi Danny Nanone yaganiraga na The Choice Live, yabajijwe kugira icyo avuga ku mvugo ya Bruce Melodie wasabye guhangana na The Ben.

Yasubije ati 'Bibaye ngombwa ko The Ben na Bruce Melodie bakora igitaramo cy'ihangana (Battle) nabumva bose.

Yakomeje agira ati' Bibaye bidakunda kujya hamwe ngo njye n'ahandi, naguma hanze akaba ariho numvira'.



Source : https://yegob.rw/icyamamare-muri-muzika-nyarwanda-danny-nanone-yanze-kurya-indimi-maze-avuga-umuhanzi-yemera-hagati-ya-the-ben-na-bruce-melodie/?utm_source=rss=rss=icyamamare-muri-muzika-nyarwanda-danny-nanone-yanze-kurya-indimi-maze-avuga-umuhanzi-yemera-hagati-ya-the-ben-na-bruce-melodie

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)