Yanga yifurije instinzi APR FC na Rayon Sports #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuyobozi wa Yanga yo muri Tanzania, Eng. Hersi Saidi yifurije intsinzi APR FC na Rayon Sports mu mikino Nyafurika zifite.

Ibi yabitangaje ubwo iyi kipe yari mu gikorwa cyo gutanga ubufasha bwo gufasha abaturage bagizweho ingaruka n'Ibiza mu Rwanda.

Yanga iri mu Rwanda aho ije gukina na Al Merrikh yo muri Sudani mu mukino ubanza w'ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup, Al Merrikh ikaba yakirira mu Rwanda.

Eng Hersi Saidi yifurije intsinzi APR FC na Rayon Sports zifite iyi mikino.

Yagize ati "Reka mfate uyu mwanya nshimire perezida wa APR FC kuba yafashe umwanya we akaza kwifatanya natwe, ndabifuriza amahirwe masa ku mukino wo ku Cyumweru, turabizi mufite umukino ukomeye na Pyramids FC, turabifuriza amahirwe masa, Young Africans turifuriza APR FC na Rayon Sports kwizitwara neza mu mikino Nyafurika."

Ku Cyumweru APR FC izakira Pyramids FC yo mu Misiri muri Champions League ni mu gihe Rayon Sports izakina na Al Hilal Benghazi tariki ya 24 Nzeri muri Confederation Cup.

Yanga yifurije instinzi APR FC na Rayon Sports



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/yanga-yifurije-instinzi-apr-fc-na-rayon-sports

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)