Umuyobozi wa RDB, Clare Akamanzi yasabye abas... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu ijambo rye, umuyobozi wa RDB, Clare Akamanzi yashimiye byimazeyo abashyitsi bose bitabiriye umuhango wo Kwita Izina barangajwe imbere na Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame.

Ati: "Uyu munsi twahaye izina, ikirango, ejo hazaza abana b'ingagi bavutse uyu mwaka, bitandukanye n'uko byahoze mu myaka ishize. Ndashimira mwe mwese mwasize inshingano zanyu zikomeye mukaza kwita ingagi amazina.''

Claire kandi yanaboneyeho abasaba kuba nk'ababyeyi bakajya baza kenshi gusura abana b'ingagi bise amazina kandi bakanatanga umusanzu wabo mu kuzirera neza.

Umuyobozi wa RDB kandi yabwiye abaturaye bo mu Kinigi baturiye Ibirunga bacyira igikorwa nk'iki buri mwaka ko ari imbaraga z'igihugu, kandi ari abarinzi beza b'ibidukikije ndetse ko kuba ari abaturanyi beza ba Pariki y'ibirunga ariyo mpamvu bahuye bakishimira ibyagezweho.

Aho yagize ati: ''Turabashimira cyane uburyo muhora mushyigikira ibikorwa by'ubukerarugendo. Ni mwebwe dukesha ibyiza twishimira uyu munsi mu bukerarugendo no kubungabunga Pariki.''


Umuyobozi wa RDB, Clare Akamanzi yasezeranije abaturiye Pariki ko inyungu z'ubukerarugendo zizakomeza kubageraho

Yakomeje avuga ko muri uyu mwaka urwego rw'ubukerarugendo ruhagaze neza kuko rwazamutseho 56%, ndetse ko n'uruhare rwari rusanzwe ku 10% rugenerwa abaturage rwiyongereye. Asezeranya abaturage ko RDB izakomeza guharanira ko inyungu z'ubukerarugendo zibageraho.

Ati: ''Ndabibutsa ko ubu Kwita Izina byabaye igikorwa mpuzamahanga. Isi yose ibona ibyo mukora mu kubangabunga Pariki kandi irabishima, mukomereze aho.''

Madamu Clare yakomeje abwira abashyitsi ko gushora mu kubungabunga ibidukikije ari ugushora 'muri twe ubwacu' kubera ko ibidukikije ari isoko y'ubukungu, ashimangira ko ariyo mpamvu u Rwanda rushora cyane mu bukerarugendo bubyara inyungu haba ku banyarwanda no ku mugabane muri rusange.

Ati: ''Ubukerarugendo bushingiye ku bidukikije bwatubereye inking ya mwamba mu kongera kwiyubaka nyuma ya Covid 19. Nejejwe no kubabwira ko twiteguye kurenza amafaranga twinjizaga mbere y'icyorezo, muri uyu mwaka wa 2023. Ndashimira buri wese ubarizwa mu bukerarugendo ku bw'ishyaka ryabo mu gushyira mu bikorwa intego za 'Visit Rwanda'.''

Yavuze ko kandi amafaranga yinjiye mu bukerarugendo mu gihe cy'amezi atandatu uyu mwaka yiyongereyeho 60% ugereranije n'ayinjiye mu gihe kingana n'icyo umwaka ushize. 

Ashimangira ko urugendo rukomeje cyane ko baherutse no kwacyira umushoramari mushya FC Bayern Munich biyongera ku makipe nka Arsenal na PSG, aboneraho ahamagarira abari aho gushora imari muri gahunda y'ubukerarugendo mu Rwanda, cyane ko ubukungo bw'u Rwanda burushaho kwiyongera umunsi ku wundi.

Umuyobozi wa RDB kandi yatangaje ko umuhango wo Kwita Izina ku nshuro ya 20 uzaba ugaragaza ibinyacumi bibiri uyu muhango umaze utangijwe mu Rwanda. Ashimira Madamu Jeannette Kagame wemeye kuzahaboneka, ndetse anatangaza ko abise ingagi amazina mu myaka 19 ihise bose bazagaruka umwaka utaha.

Clare Akamanzi yashimiye Madamu Jeannette Kagame ndetse na Perezida Paul Kagame kubwo gutangiza iki gikorwa mu myaka 19 ishize aho bise abana b'impanga b'ingagi Byishimo na Mpano, ubu bakaba bayoboye izindi ngagi muri Pariki, kandi bikaba byarakanguriye n'abandi gukomeza iki gikorwa cyo Kwita Izina. 

Reba hano ijambo rirambuye umuyobozi mukuru wa RDB Clare Akamanzi yagejeje ku bitabiriye Kwita Izina ku nshuro ya 19

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133930/umuyobozi-wa-rdb-clare-akamanzi-yasabye-abashyitsi-bitabiriye-kwita-izina-kugaruka-kenshi--133930.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)